Ubushinjacyaha buremeza ko ibimenyetso butanga kuri Turatsinze Cyrille bifite ireme

Ubushinjacyaha bukuru buremeza ko mu rubanza rwa Cyrille Turatsinze, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, nta kagambane karimo ahubwo ko bushingira ku bimenyetso bifatika byemeza ko uyu muyobozi ahamwa n’icyaha cyo kwaka ruswa.

Bimwe muri ibyo bimenyetso ni imvugo z’urega (Nshimiyimana Jerome ufite sosiyete y’ikoranabuhanga), avuga ko bamwatse ruswa, nimero za terefone zakoreshejwe, amajwi yafashwe mu biganiro impande zombi zagiranye bumvikana uburyo baza guhana ayo mafaranga,n’uburyo uwari ugiye gufata amafaranga ayashyira Turatsinze yafatiwe mu cyuho ayabara akavuga ko atuzuye, kuko yaburagaho ibihumbi 10.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Alain Mukurarinda, yagize ati “Nta kindi kibyihishe inyuma ndetse nta n’akagambane gahari, twebwe turashingira ku bimenyetso dufite.”

Ku nshuro ya mbere Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Cyrille Turatsinze abereye umunyabanga uhoraho kugeza ubu, nibwo yatangaje icyo itekereza kuri urwo rubanza.

Mu izina rya Minisitiri Musoni James uyoboye MINALOC, Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi, Egide Rugamba yatangaje ko iyi ministeri idashimishijwe na gato no kuba hari umuyobozi ukomeye muri yo, ugera ku rwego rwo gufungirwa ruswa.

Yagize ati: “Ni igisebo, kandi bizadusaba twe nka Ministeri ishinzwe guharanira imibereho myiza, gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ruswa.”

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko yahariye icyizere inzego z’ubutabera z’igihugu, kugira ngo ukuri kuzagaragazwe kubyo Turatsinze Cyrille aregwa.

Ibirego uyu munyamabanga uhoraho muri MINALOC aregwa byose arabihakana, kimwe mu byo ashingiraho ni nk’aho avuga ko mu majwi yafashwe, nta gihamya cy’uko yari arimo kwaka ruswa.

Araregwa kwaka ruswa ingana na miriyoni ebyiri uwitwa Nshimiyimana Jerome washakaga gutsindira isoko muri MINALOC. Abakozi b’iyi Ministeri kandi baremeza ko iryo soko rihari, n’ubwo Turatsinze yabwiye urukiko ko nta gahunda Ministeri ifite yo gutanga amasoko.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka