Turatsinze Cyrille arahakana ibyo aregwa

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Cyrille Turatsinze, na mugenzi we Rwego Harelimana bahakanye icyaha bakurikiranyweho cyo kwaka ruswa ubwo bari imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa kane tariki 02/08/2012.

Rwego watawe muri yombi tariki 20/07/2012 na Turatsinze wafashwe tariki 21/07/2012 bose bakaba bari bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Kicukiro nibwo bwa mbere bari bagaragaye imbere y’urukiko bisobanura.

Umushinjacyaha mukuru ku rukiko rwa Nyamirambo, Rugambwa Ndibwami, yavuze ko Turatsinze yasabye ruswa ingana n’amafaranga miliyoni ebyiri umucuruzi witwa Nshimiyimana Jerome ngo azamufashe kubona isoko muri MINALOC.

Ndibwami yabwiye urukiko ruyobowe n’umucamanza Mukagasana Maliciane ko Turatsinze yatumye Rwego bareganwa hamwe kujya kumuzanira amafaranga.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje amajwi bivugwa ko ari ikiganiro hagati ya Turatsinze na Nshimiyimana aho Turatsinze yabwiraga Nshimiyimana ko yagombaga kohereza umuntu kugira ibyo amufatira, ariko ayo majwi ntavuga mu by’ukuri icyo yagombaga kumufatira icyo aricyo nk’uko The New Times yabitangaje.

Ubushinjacyaha buvuga ko Turatsinze yemereye Nshimiyimana ufite ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT company) kuzatsindira isoko muri MINALOC naramuka amuhaye amafaranga miliyoni ebyiri.

Turatsinze we yavuze ko Nshimiyimana yamusabye ko babonana ikiganiro cyumvikanye kikaba ariho cyari gishingiye.

Yakomeje avuga ko gutanga amasoko bikorwa no komite yigenga we atabamo ndetse akaba atari kumwemerera kumuha isoko mu gihe nta gahunda Minisiteri yari ifite yo gutanga amasoko.

Yahakanye kandi kuba yaratumye Rwego kumufatira ayo mafaranga.
Uwunganira Turatsinze mu mategeko, Christopher Niyomugabo, yavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha nta shingiro bifite yewe nta na gihamya, asaba urukiko ko rwagira umwere umukiriya we.

Niyomugabo yagize ati: “Nshimiyimana, nk’umucuruzi, watsindiye amasoko atandukanye akwiye kumenya uko amasoko atangwa. Nta buryo yari gutanga miliyoni ebyiri, atazi ubwoko bw’isoko ashaka gutsindira mu gihe nta masoko yari yatanzwe muri minisiteri.”

Rwego yashimangiye ko Turatsinze atigeze amutuma avuga ko amafaranga Nshimiyimana yamuhaye yari aya mudasobwa igendanwa (laptop) yashakaga kugura mu iduka rye.

Rwego ukurikiranwa hamwe na Turatsinze afite iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ku Muhima mu karere ka Nyarugenge aho yafatiwe nyuma yo gufata amafaranga yari yahawe na Nshimiyimana.

Yongeraho ko Nshimiyimana yagombaga kumuha ibihumbi 500 nk’uko bari babyemeranyijweho, ariko akaza kumuha ibihumbi 490 amubwira ko azazana ibihumbi 10 bisigaye.

Aya mafaranga polisi yayashubije nyirayo ariwe Nshimiyimana, ubushinjacyaha bukaba buvuga ko byari mu rwego rwo kwerekana ko Turatsinze yari yamusabye ruswa. Urubanza ruakomeza kuri uyu wa gatanu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

TUREKE GUKORA SPECULATION.IBI BINTU NTIMURABONA KO BYAPFUNDITWE NA POLICE NA PARQUET?NONE SE IKIMENYETSO CYA RUSWA KURI TURATSINZE KIRI HE?REKA TWIZERE UBWIGENGE BW’UBUTABERA BWACU.IKIGARAGARA BARAHUBUTSE ESE IYO BATEGEREZA AYO MAFARANGA AGAHABWA UWITWA KO YAYASABYE. ARIKO NTABWO TUZAKOMEZA GUKORESHWA KU NYUNGU BWITE Z’ABANTU BADUKORESHA UBUSWA N’AMAKOSA GUSHINJA AMAGAMBO.

sankara yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Yoh! Ihorere satani ntumuzi. 2 millions se zije mu yandi hari iribi? Simpamya ko yayatwaye ariko sinanahakana mvuga ngo umuntu uhembwa aya n’aya. Ntacyo bibwiye satani ibyo ngibyo. None se ntubona ukuntu asigaye ahuma amaso abagabo bamwe bakibagirwa ko abana aribo bababyaye bakabafata ku ngufu? Ihorere!

Puchu yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

iroze ko ntyo mbona se? abiba bahoba gukanirwa urubakwiye

mahoro yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

sha ibyaruswa biragoye gutahura reba uriya mugabo koko njye ndumva biteye isoni deux million vraiment niki kumuntu uhembwa un million bibaye byo biteya agahinda nisoni.

ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka