Rwamagana: Uwishe Uwineza yakatiwe gufungwa burundu y’umwihariko

Nizeyimana Fabrice wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 15 witwa Uwineza Hasina, mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana, yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi, ngo kuko yishe uwo mwana yabanje kumusambanya.

Muri uru rubanza rwasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27/05/2014, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana, abaturage bishimiye ko Nizeyimana ahawe igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro rishyira itariki 01/05/2014 kandi ubushinjacyaha bwavugaga ko Nizeyimana yishe Uwineza Hasina amaze kumusambanya, nk’uko bwabyemeje bushingiye ku bimenyetso bya muganga byagaragajwe nyuma y’isuzumwa ry’umurambo wa nyakwigendera.

Mu rubanza rwabaye tariki 15/05/2014, Nizeyimana Fabrice yemeye ko ari we wishe Uwineza Hasina akoresheje amaboko ye ariko ahakana ko atigeze amusambanya.

Nizeyimana Fabrice uzwi nka Kadogo (wicaye ku ntebe imbere) ategereje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rusoma icyemezo.
Nizeyimana Fabrice uzwi nka Kadogo (wicaye ku ntebe imbere) ategereje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rusoma icyemezo.

Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya Nizeyimana Fabrice icyaha cy’ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi giteganywa n’ingingo ya 145 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo cya burundu y’umwihariko ku wahamwe n’iki cyaha.

Mu busesenguzi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rwasanze Nizeyimana Fabrice ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwongeyeho ubushinyaguzi, maze rumukatira igifungo cya burundu y’umwihariko muri gereza ndetse rutegeka ko ahita afatwa akajya gufungwa.

Abaturage bari baje kumva uru rubanza ku bwinshi bagaragaje ko bakiriye igifungo cya burundu y’umwihariko ngo kuko ari cyo gisumba ibindi mu biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Nizeyimana Fabrice yishe Uwineza Hasina mu ijoro ry’itariki ya 30/04 rishyira iya 1/05/2014 amusanze mu nzu yari yarayemo wenyine mu mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana.

Icyo gihe, se wa nyakwigendera babanaga mu rugo ngo ntiyari yaharaye ku mpamvu z’akazi. Nizeyimana yatawe muri yombi na Polisi ku itariki ya 1/05/2014, ari na bwo yatangiye gukurikiranwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyamakuru bubu rwose mujya mudushimisha nkubu se uyu ko atashizemo impamvu uyu musore yahisemo kwica uriya mwana? rwose ndababwiza ukuri ntabwo iyi nkuru yuzuye.
hari icyo bida 5Ws + H ubwo se yize he? nizere ko ati muri kaminuza nkuru y’u rwanda kuko byaba biteye agahinda

Kalisa Steaven yanditse ku itariki ya: 29-05-2014  →  Musubize

Biarababaje cyane. Imana imwakire mu bayo. Ariko se uyu wahamwe n’icyaha avuga ko yabitewe n’iki? Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru rwose adusize mu rujijo kuko kimwe mu bintu by’ingenzi bikenewe kumenyekana ni impamvu yatumye akora igikorwa ndengakamere cyo kwambura ubuzima uriya mwana.

Imana imwakire mu bayo

Amani yanditse ku itariki ya: 28-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka