Rusizi: Abagabo bane bacyekwaho kwica umuntu batangiye kuburana

Kuri uyu wa gatatu kuwa 12/12/2012, mu rukiko rukuru, urugereko rukorera mu Karere ka Rusizi hatangiye kuburanishwa urubanzwa rw’abantu 6 bakurikiranyweho kwica uwitwa Sibomana Alexis wo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi.

Umwe mu bashinjwa akanemera icyaha, Niyonteze Etienne, avuga ko bari bemerewe igihembo cya miliyoni 7 n’uwitwa Ntahondereye Cleophas nyuma yo kumushyikiriza akagozi kari kakoreshejwe mu kwica uyu nyakwigendera kuko ngo yari agafitiye isoko.

Ubwo yageragezaga guhungira mu gihugu cy’i Burundi, yatawe muri yombi n’irondo ry’abaturage amaze kumenya ko byamenyekanye ari naho yahise yiyemerera iki cyaha ndetse n’imbere y’urukiko akaba yongeye kucyemera anasobanura uko cyakozwe.

Niyonteze avuga ko bashutse Sibomana ngo naze bajye kumuha akazi ko kubatwaza isukari i Burundi ari na bwo bahise bamutsinda mu mugezi wa Ruhwa.

Niyonteze Etienne yatangiye asobanurira urukiko ko uwari uyoboye uyu mugambi ari uwitwa Nambaje Zacharie wanasabye uyu wari wabahaye iki kiraka ariwe Ntahondereye Cleophas avansi y’amafaranga ibihumbi ijana aho buri wese yahawe amafaranga ibihumbi 20.

Cyakora abareganwa na Niyonteze Etienne aribo Ngendabanga Martin, Ntahondereye Cleophas, Nambajimana Zacharie na Majyambere Silas bahakana iki cyaha.

Umushinjacyaha yabasabiye igifungo cya burundu cyakora urukiko rukuru, urugereko rwaro rwa Rusizi rwanzuye ko urwo rubanza ruzasomwa 17/01/2013 uru rubanza rutoroshye rwatangiye saa mbiri rurangira saa munani.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka