Rurageretse hagati y’abazungura ba Rubangura na mukase bapfa imitungo

Abana ba nyakwigendera Rubangura Vendaste umwe mu bakire bari bazwi muri Kigali, bagejeje mukase wabo mu nkiko bamushinja kwigarurira igorofa izwi nko kwa Rubangura kandi, mu gihe umwunganizi we avuga ko nk’uhagarariue abazungura abyemerewe.

Iki kibazo cyatangiye ubwo aba bana bamenyaga ko yamaze guhuza ibibanza bibiri harimo icya 355 yari yarisabiye n’ikindi cya 356 bifatanye kirimo niyo gorofa izwi nko kwa Rubangura.

Rubangura Denis umwe muri aba bana, yatangarije Kigali Today ko impamvu bakurikiranye mukase ari uko yasabye ikibanza nyuma akaza gusanga kirimo inzu nto mu gihe we yifuzaga inzu nini.

Yagize ati "Papa yasize yanditse ko mukadata yemerewe inzu iherereye munsi ya gare yo mu mujyi. Noneho we yisabira icyangombwa cya nimero 355 azi ko ari inzu nini. Nyuma amaze kubona ko inzu nini iri muri 356 nibwo yahise ajya mu buyobozi ngo abihuze kugira ngo kibe ikibanza kimwe."

Ubwo yagezaga ikirego cye imbere y’uburabera, yasabye ko icyemezo ikigo cy’igihugu cyafashw cyo guha mukase icyo kibanza cyaseswa kuko yihaye ibyo atari yarasabye.

Yasibanuye ko ibyo bibanza n’ubwo babihuje bitandukanye, kuko kimwe yakiguze n’umucuruzi naho icyo yubatsemo igorofa ndende akaba yaragihawe n’urukiko rwa gisirikare rw’icyo gihe amaze kububakira urundi i Nyamirambo.

Iyo nzu nini izwi nko kwa Rubangura iri mu kibanza nimero 356 niyo bashinja mukase kwigarurira kandi yari yasabye ikibanza nimero 356 nyuma akaza gusanga ari iyo nto akifuza kubifatanya akanabyakira icyangombwa.
Iyo nzu nini izwi nko kwa Rubangura iri mu kibanza nimero 356 niyo bashinja mukase kwigarurira kandi yari yasabye ikibanza nimero 356 nyuma akaza gusanga ari iyo nto akifuza kubifatanya akanabyakira icyangombwa.

Me Kazeneza Theophile, umwunganizi mu mategeko wa Kayitesi yatangarije urukiko ko icyo kifuzo kitahabwa agaciro kuko inzego za Leta zatanze ibyangombwa zari zifite ubushishozi. Yongeraho kandi ko uwo ahagarariye abyemererwa n’amategeko.

Me Theophile yanatangarije Kigali Today ko mu mategeko nta jambo umuzungura rigaragaramo, avuga ko ahubwo amategeko avuga ko umugore wemewe n’amategeko ari we wemererwa kwandikwaho imitungo.

Ati “Ubundi mu mategeko ntahanditse ngo umuzungura niwe wemerewe kwandikwaho imitungo, ahubwo umugore wasigaye wemerewe n’amategeko niwe uhagararira abazungura bose akajya anasinya. Noneho abasigaye bashyirwa ku rundi rutonde rugaragaza abazungura bose”.

Umuhungu wa Rubangura uhagarariye abandi bazungura mu rukiko aburana, hagati hari umwunganizi we naho ubanza ni Me Kazeneza wunganira Kayitesi.
Umuhungu wa Rubangura uhagarariye abandi bazungura mu rukiko aburana, hagati hari umwunganizi we naho ubanza ni Me Kazeneza wunganira Kayitesi.

Rubangura Denis kandi arasaba indishyi z’amafaranga agera kuri miliyoni 22,5 z’amafaranga y’u Rwanda y’impozamarira n’igihombo yatewe na mukase kubera iki kibazo kigiye kumara hafi imyaka ine.

Asobanura ko ayo mafaranga harimo miliyoni icyenda zihwanye n’amafaranga ibihumbi 250 y’indezo buri mwana wa Rubangura yemererwa buri kwezi amaze amezi 24 yarambuwe kubera yareze mukase. Miliyoni 10 z’impozamarira kubera guhora asiragira mu manza, harimo kandi miliyoni eshanu asaba zo gukurikirana urubanza na miliyoni 1,5 z’igihembo cy’urubanza.

Me Kazeneza yabwiye urukiko ko izo ndishyi z’akababaro ntacyo yazivugaho ko urubanza ari rwo rufite uburenganzira bwo gushishoza niba azikwiye ariko yungamo ko ari umurengera ukurikije n’ikibazo aregamo atazikwiye.

Perezida w’urukiko rwa Nyarugunga ruherereye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro yababwiye ko bazamenyeshwa igihe bazongera kwitabira urukiko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYO UMWE MU BASHAKANYE KU BURYO BWEMEWE N’AMATEGEKO APFUYE UMUTUNGO WOSE WANDIKWA KU MUBYEYI USIGAYE.
UWO MUSORE UBURANYA MU KA SE BIZWI KO AMWANDITSE HO NK’UMWANA WE KU BURYO BWEMEWE N’AMATEGEKO; NI UKUVUGA KO ASHOBORA KUZUNGURA KWA SE NO KWA NYINA (LEGALE ET NON BIOLOGIQUE).
NIBA KANDI ADASHAKA KO AMUBERA NYINA NABISABE MU NKIKO AZABONE UMURAGE K’UMUBYEYI UMWE GUSA.
IKINDI NIBA YIFUZA IGABANA NARISABE NAHO UBUNDI ARIKURA AMATA MU KANWA.
IBY’INZU BYO NABIVEHO SI YO YONYINE YUBATSWE KU BIBANZA BIRENZE KIMWE. KANDI SE MBERE YO GUPFA NGO YAVUZE KO AHAYE UMUGORE WE W’ISEZERANO IGOROFA IRI MU NSI YA GARE, NTIYIGEZE AVUGA NTO CYANGWA NINI. SI EBYERI NI IMWE, IYO AYICAMO KABIRI ABA YARABIVUZE. AHUBWO ABAVANDIMWE BE BAZAMWEGERE BAMUGIRE INAMA. UBUNDI SE ABONA WE IYONZU YAKWANDIKWA KURI NDE?

ALIAS AKA NI AKAGA yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka