Rubavu: Abaregwa gukorana na FDLR bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Abantu 16 bareganwa na Mukashyaka Xaverina ibyaha by’ubugambanyi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no guhungabanya umudendezo wa Leta bafatanyije na FDLR, basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomezwe gukorwa iperereza kubyaha baregwa kuko barekuwe bahita bacika.

Umucamanza wasomye uru rubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi tariki 27/05/2014 yagaragaje ko abaregwa barekuwe bahita bahunga kuko baturiye hafi y’umupaka wa Kongo kandi ibyaha bakurikiranyweho birimo gukorana na FDLR ibarizwa muri Kongo.

Nk’uko byaragaragajwe n’umucamanza abaregwa bakuriwe n’uwitwa Segatwa Robert utarabonerwa irengero ariko uwashoye abandi muri ibi byaha ni Mukashyaka Xaverina wari ukuriye iri tsinda ndetse akaba yiyemerera ko yitabiriye inama zimuhuza n’abayobozi ba FDLR barimo Maj Kayitana (ubusanzwe ni Capt akaba yungirije Col Ruhinda uyobora CRAP Sake, Goma na Nyiragongo n’uduce twegereye umupaka w’u Rwanda) ushinzwe agace ka Goma muri FDLR.

Nkuko bitangwa mu buhamya bwatanzwe na Mukashyaka ngo Maj Kayitana yabasabaga kujya babaha amakuru y’ibibera mu Rwanda hamwe no kwinjiza mu baturage amatwara ya FDLR ndetse no gukusanya no gutanga imisanzu yo gutera inkunga FDLR.

Bimwe mu birego bigaragaza ko Mukashyaka uretse kwitabira amanama amuhuza na Kayitana ngo yahuye n’umukobwa wa Gen Nsabimana alias Castar (yitabye Imana aguye mu ndege hamwe na Perezida Habyarimana), uyu mukobwa akaba afite umusirikare mukuru muri FDLR ushinzwe ibikorwa byo gutera grenade mu Rwanda mu mujyi wa Kigali na Byumba.

Mukashyaka nyuma yo gucengerwa n’amatwara ya FDLR ngo yinjije n’umugabo we Ngarambe Emmanuel ndetse mu nama bajyagamo bakajyana na Manirafasha n’abandi kuburyo bari bamaze kuba itsinda rinini, Manirafasha akaba yaragaragarijwe ubutumwa yagiye yandikirana na FDLR kuri internet avuga ko bayitegereje ari benshi.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko uretse kwitabira amanama Maniraguha Rwego Gilbert na Manirafasha bajyaga bakusanya imisanzu yo gushyira FDLR, Ntabwoba Jean Damascene we yajyaga yandikirana n’abarwanyi ba FDLR ubutumwa bugufi kuri telefoni nawe ibintu yemera akavuga ko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwandikirana n’abo ashaka, uretse kuba akurikiranyweho gukorana na FDLR yigeze no gufungirwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ruhamanya Jean Marie Vianney wari umukozi mu karere ka Rubavu ashinzwe amakoperative ashinjwa na Mukashyaka kuba umuntu wayobotse FDLR kugera aho yajyaga atanga umugabane kimwe na Ngarambe wari umucuruzi mu mujyi wa Gisenyi.

Muri aba baregwa harimo Musabyimana baregwa kuba barajyaga muri FDLR bajyanye uwitwa Segatwa ufatwa nk’umukuru wabo, aho bamaranye nawe umwaka bamutwara kuri moto nubwo we kugeza n’ubu ataratabwa muri yombi.

Semageri, Uwamahoro, Shamsi nabo bashinjwa na Mukashyaka uruhare mu gukorana na FDLR kuburyo uruhare rwabo rutateshwa agaciro ngo barekurwe nkuko umucamanza yabitangaje, akavuga ko aba bose uko ari 16 baramutse barekuwe nk’abantu baturiye k’umupaka wa Kongo batoroka igihugu, bikaba byaba byiza bafunzwe kugira ngo igihe ubutabera bubakenereye bubabone, guca umucamanza akaba avuga ko bemerewe no kujurira icyo cyemezo.

Benshi mu basabiwe igifungo cy’agateganyo hari hashize iminsi umuryango wita ku burenganzira bwa muntu ugaragaje ko baburiwe irengero mu karere ka Rubavu mu gihe bari bagikorwaho iperereza ku bikorwa by’ubugambanyi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no guhungabanya umudendezo wa leta bafatanyije na FDLR.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka