Rubavu: Abakozi bagize akanama k’amasoko bagejejwe imbere y’urukiko

Ku wa 7 Gicurasi 2015, Abakozi b’Akarere ka Rubavu barindwi bagize akanama gashinzwe amasoko bashinjwa gufatanya na Kalisa Christophe, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere kwemeza ko ABBA Ltd yegukana isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu buryo butubahirije amategeko ndetse ntatange n’amafaranga bagejejwe imbere y’urukiko rwibusumbuye rwa Rubavu.

Abo bakozi ni Mbarushimana Gérard, Shema Justin, Senzoga Emmanuel, Ndahayo Aimable, Betty Nyiragwaneza, Tuyisenge Basile na Manirakiza Diogène.

Ubushinjacyaha buvuga ko abakozi b’akarere barindwi bagize uruhare bafatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Kalisa Christophe ubu ufunzwe azira kugurisha isoko rya Gisenyi binyuranyije n’amategeko.

Bukomeza buvuga ko icyemezo cyo kugurisha isoko rya Gisenyi cyafashwe n’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu tariki ya 7 Werurwe 2014 maze umukozi w’akarere ushinzwe amasoko, Mbarushimana Gerard ajya kugisha Inama ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ndetse akora n’urugendoshuri mu Karere ka Nyagatare kigeze kugurisha isoko.

Isoko rya Gisenyi ngo ryeguriwe ABBA Ltd mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi ntiyanatanga n'ifaranga na rimwe.
Isoko rya Gisenyi ngo ryeguriwe ABBA Ltd mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntiyanatanga n’ifaranga na rimwe.

Mbarushimana amaze kwereka akarere inama bahawe na RDB, ngo abagize nyobozi y’Akarere ka Rubavu bahise bashyiraho akanama kagena igiciro cy’isoko rya kijyambere rya Gisenyi, ariko abagize akanama bashingiye ku mategeko yo kwimura, batanze ibiciro by’ikibanza cy’isoko kitagomba kujya munsi ya miliyari 1, miliyoni 325, ibihumbi 096 n’amafaranga 228 hamwe ariko ntikinarenge miliyari imwe 1, miliyoni 838, ibihumbi 817 n’amafaranga 437.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibitabo byo kugurisha isoko byateguwe na Mbarushimana Gerard ndetse hateganywa n’igihe cyo gusura isoko byitabirwa n’urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, sosiyete CAMER hamwe na ABBA Ltd, ariko ibitabo bigurwa na CAMER na ABBA Ltd.

ABBA Ltd yaje gupiganwa yonyine ariko itanga igiciro cya miliyari imwe na miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda, igiciro goti ku cyari cyateganyijwe n’akanama kagena igiciro.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari impamvu zituma abaregwa bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi ashingiye ko abagize akanama k’amasoko bemeje ko ABBA Ltd yegurirwa ikibanza kirimo amasoko yombi kandi mu gitabo cyateguwe na Mbarushimana harimo isoko rya kijyambere.

Ubushinjacyaha buvuga ko kubera igiciro gito cyatanzwe n’umushoramari kingana na Miliyari 1 na miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda kandi igiciro gito cyari cyagaragajwe ari Miliyari 1 na Miliyoni 325, ibihumbi 96 n’amafaranga 227 Frw isoko ryagombaga gusubikwa rikazapiganwa ubundi, ariko akanama k’amasoko karitanga binyuranije n’amategeko.

Impamvu ya gatatu igaragaza ko gutanga isoko hirengagijwe amategeko ni uko ibwiriza rya Minisitiri w’intebe rivuga ko isoko rirengeje agaciro ka miliyari na miliyoni 200 rimenyekanishwa ku rwego mpuzamahanga, ariko Akarere ka Rubavu ntikayubahirije kamenyekanisha isoko mu gihugu gusa, mu gihe iyo bimenyeshwa abanyamahanga byari gushoboka ko rigurishwa amafaranga menshi.

Ikindi ubushinjacyaha buvuga ni uko hakozwe ibitabo bibiri bitanga isoko rya kijyambere rya Gisenyi; igitabo cya mbere cyasabaga uzagura isoko kugaragaza miliyari imwe ndetse akishyura mu gihe cy’ ukwezi, nyamara mu gitabo cya kabiri kigaragaza ko uzagura isoko yagombaga kugaragaza miliyoni 500 ndetse akazishyura mu gihe cy’umwaka.

Ubushinjacyaha buvuga ko butararangiza iperereza bugasabira abaregwa gufungwa by’agatehanyo mu gihe cy’ukwezi kuko bafunguwe bahita basubira mu kazi bakaba bakwica iperereza.

Abaregwa bahakana icyaha bakavuga ko batabikoze ku bushake kuko bari bashinzwe akanama gatanga amasoko ariko batamenyeshejwe ibiciro byari byagenywe n’akanama kagena ibiciro.

Nyamara Manirakiza Diogène ureganwa n’ababurana yari mu kanama kagena ibiciro ndetse akaba mu kanama gatanga isoko.

Abaregwa bavuga ko komite nyobozi y’akarere yabahaye raporo y’ibiciro by’ubutaka bwo hanze y’Umujyi wa Kigali ariyo bagendeyeho bemeza ko ABBA Ltd yahabwa isoko, ariko batanga inama ko ABBA Ltd yazaza ikaganira n’akarere uko bazamura igiciro gisabwa n’akarere maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ntiyabyubahiriza.

Abunganira abaregwa basaba ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko aho batuye hazwi kandi ubushinjacyaha butagaragaje ko bafunguwe batoroka igihugu. Bavuga kandi ko bafite inshingano bashinzwe zitari ugutanga amasoko ahubwo bari abakorerabushake.

Urubanza ruzasomwa tariki ya 08 Gicurasi 2015 saa cyenda z’amanywa.

Sylidio Sebubarara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ehh. Burya habaho n"abakorera bushake batanga amasoko. Ariko byaba ari ugukabya cg kubeshya rubanda. Nigute umuntu utanga amasoko mukarere yaba umukorera bushake. Ese ubundi ubwo aba afite expert ingana iki muri ibyo. Uyu yakabaye umukozi wabyigiye ndetse unahembwa ahubwo nk’abakozi ba banki ngo adakora amanyanga.

Kamatari issa yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Kabisa Bazaza Bahembwa Imishahara Leta Yabageneye Bityo Bashake Kwiyongerera Kweli! Nibakurikiranwe Nibiba Ukuri Bakatirwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka