Rtd Brig. Gen. Rusagara yarezwe gukwirakwiza amatwara ya RNC

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, bwashinje Rtd Brig. Gen. Frank Rusagara gukwirakwiza ibihuha no kwimakaza amatwara y’ishyaka RNC.

Ibi ubushinjacyaha bwabigaragaje mu iburanisha ryakomeje kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2016, mu Rukiko rwa Gisirikare i Kanombe, aho bwagarutse ku nyandiko z’ikoranabuhanga Brig. Gen. Rusagara yagiye yoherereza abantu yifashishije uburyo bwa Email.

Izi Email ubushinjacyaha bwatangaje ko zikubiyemo inkuru zikwirakwiza ibihuha, zikanimakaza amatwara y’ishyaka ryiganjemo abanzi b’igihugu rya RNC. Ubushinjacyaha bushinja Brig Gen Rusagara kuba yarirengagizaga ukuri kandi akuzi, aho kubinyomoza mu bushobozi yari afite, akabyamamaza akoresheje Email.

Muri izo nyandiko, ubushinjacyaha burega Brig Gen Rusagara, harimo inyandiko ebyiri zanditswe n’urubuga rwa interineti rwa Radio Mpuzamahanga y’Abafarasna RFI, akazisangiza uwitwa Mukimbiri kuri Email ku itariki ya 23 Mutarama 2015.

Izo nyandiko zari ikiganiro icyo kinyamakuru cyagiranye na Gen Kayumba Nyamasa kiswe “ Kayumba Accuses Kagame” ( Kayumba arashinja Kagame) n’ikindi cyagiranye na Col Patrick Karegeya cyiswe “Nous savons là où les missiles sont partis” ( Tuzi aho ibisasu byaturutse). Ibiganiro byose byari bikubiyemo amagambo asebya Perezida Kagame, binamushinja ko ari we wahanuye indege ya Habyarimana.

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibyo bihuha n’ayo magambo byashoboraga guteza intugunda mu gihugu, bukerekana ko nubwo izo ntugunda zitabaye, Rusagara yahanwa kuko kugerageza guteza intugunda no kuziteza byose bihanwa kimwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta cyiza kigaragara muri izo nkuru Rusagara yashakaga gusangiza Mukimbiri muri izo nyandiko zisebya umukuru w’Igihugu; bakaboneraho guhuza izi nyandiko n’inyandikomvugo z’abandi batangabuhamya bamushinje, bavuga ko yagendaga avuga amagambo atari meza ku Mukuru w’Igihugu.

Indi nyandiko ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ni inyandiko Brig Gen Rusagara yoherereje Col Tom Byabagamba ku wa 13 Werurwe 2013, igaragaza ko amahanga yahagarikiye imfashanyo u Rwanda, kubera gutera inkunga umutwe wa M23.

Iyi nyandiko yasohotse mu gitangazamakuru cyitwa “Mail On Line”. Kuyohereza, ubushinjacyaha bukaba bwabihuje n’ubundi buhamya bwatanzwe buvuga ko Brig Gen Rusagara yishimiye ihagarikwa ry’inkunga ku Rwanda, akanavuga ko abashinzwe dipolomasi mu Rwanda batabyitwaramo neza.

Ibi ngo byiyongera ku nyandiko yo muri Mutarama 2013 Rusagara yandikiye Sheena, Mukimbiri na Joseph Matsiko; abasangiza inyandiko isebya Umukuru w’Igihugu yanditswe na Dr Rudasingwa Theogene, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka RNC.

Ubushinjacyaha bukayihuza n’inyandikomvugo zirimo iya Col Mulisa Jean Bosco zigaragaza uburyo yashimagizaga amatwara ya RNC.

Hari kandi indi nyandiko ubushinjacyaha bwagaragaje, Brig Gen Rusagara yoherereje Capt David Kabuye kuwa 7 Gicurasi 2014, yo mu Kinyamakuru “The Globe and Mail”, n’indi yoherereje Mutabazi yari yanditswe n’ikinyamakuru Umuvugizi.

Izo nyandiko zose zikaba zari zikubiyemo amagambo mabi asebya u Rwanda n’umukuru w’igihugu.

Kuri izi nyandiko ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko, buravuga ko Brig Gen Rusagara yazohererezaga Abanyarwanda n’abanyamahanga, ntanagire icyo akora mu kuzivuguruza nk’umunyabwenge wari ubifitiye ububasha kubera imirimo ikomeye yagiye ashingwa mu gihugu.

Rtd Brig Gen Frank Rusagara n’umwunganira bisobanuye kuri izo nyandiko

Mbere yo kwisobanura kuri izi Nyandiko, Maitre Buhuru P. Celestin wunganira Brig Gen Frank Rusagara yabanje gutangaza ko koko izo Email ari iza Brig Gen Rusagara, ariko agaragaza ko uburyo ubushinjacyaha bwazigezeho butubahirije amategeko, kuko email ari umutungo bwite w’umuntu batari bemerewe kuzigeraho.

Nyuma yo gusobanurirwa n’ubushinjacyaha ko, mu gihe abaregwa bakurikiranyweho icyaha kirebana n’ umutekano w’igihugu, itegeko ryemerera ubushinjacyaha kureba muri Email zafatwaga nk’umutungo bwite w’umuntu, bagashakamo ibimenyetso byashimangira ibirego bari kurega, abaregwa batangiye kwiregura.

Maitre Buhuru wunganira Rusagara yabwiye urukiko ko gusoma ndetse no gusangiza abandi inkuru zaba nziza cyangwa mbi, zaba zivuga u Rwanda neza cyangwa nabi nta cyaha kirimo, kuko kugaragaza ibyiza cyangwa ibibi bivugwa ku Rwanda atari icyaha, avuga ko ibi Brig Gen Rusagara yakoraga byagafashwe nk’icyaha, mu gihe byaba ari we bikomokaho ( ari we wabyanditse).

Yakomeje anasobanura ko aho kubaza Brig Gen Rusagara ibyo yasomye n’ibyo yoherereje abandi bantu, ubushinjacyaha bwagakwiye kubibaza ibyo bitangazamakuru.

Brig Gen Frank Rusagara na we yisobanura, yatangaje ko zimwe muri izi Email, ubushinjacyaha bumushinja, ari Email yohererezaga inshuti ze akiri no mu kazi, atarasezererwa mu ngabo, aho yari ahagarariye inyungu z’igisirikare mu gihugu cy’Ubwongereza, abagaragariza ibibazo bari guhangana na byo by’abasebya u Rwanda mu mahanga, anabasaba kubinenga kuko na we yemeza ko yabaga yabinenze.

Nyuma yo kwisobanura ku bijyanye n’izi Email, urubanza rwongeye gusubikwa, rukazakomeza ku itariki ya 13 ndetse n’iya 15 Mutarama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mugisuzume cg mureke ariko mujye mubanza muzusume inkuru mugiye kugeza ku bantu sinon ntaho tugana

rugagi yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Arikose imberemwasebejenyakubahwantimurananirwa,murifuzasekumuvanakubuyobozi,niyomwazana FDLRmukakaninkunga president,wacuntimwamubona Muzabur’ubgengemuburegutahangodufatanyekuryubaka

TUjyinama Bosco Mukarere Ka Bugesera Ku Ruhuha yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka