Nyaruguru: Ngo babangamiwe n’imikorere y’Urukiko rw’Ubucuruzi

Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko babangamiwe n’uburyo urukiko rw’ubucuruzi rukemura ibibazo mu rwego rwarwo rw’ibanze n’urwisumbuye, aho ngo umucamanza aba ari umwe rukumbi, ibi ngo bikaba bishobora kumutera kubogama.

Aba bacuruzi bavuga ko mu nkiko z’ubucuruzi ku rwego rwa mabere n’urwa kabiri ngo umucamanza umwe gsa ari we ufata umwanzuro.

Alphonse Nkurunziza, umucuruzi mu Karere ka Nyaruguru akaba anahagarariye akanama njyanama k’abikorera, avuga ko muri uku gufata umwanzuro k’umucamanza umwe gusa hashobora kubaho kubogama.

Ngo bikaba byatuma umucuruzi abirenganiramo kandi yanagera mu rwego rwisumbuye na bwo akahasanga umucamanza umwe ku buryo na we iyo abogamye nk’uwa mbere, umucuruzi ahahombera bikomeye.

Abacuruzi b'i Nyaruguru ngo babangamiwe n'imikorere y'urukiko rw'ubucuruzi (ifoto: Ububiko).
Abacuruzi b’i Nyaruguru ngo babangamiwe n’imikorere y’urukiko rw’ubucuruzi (ifoto: Ububiko).

Nkurunziza ibi abishingira ku kuba ngo hari ibirego bitemewe kugezwa mu Rukiko rw’Ikirenga kuko ari ho haba abacamanza 3 baba bagomba gufata umwanzuro.

Bityo, ngo iyo umucuruzi arenganiye mu nzego 2 z’ibanza kandi atemerewe kugana Urukiko rw’Ikirenga aba ahombye. Kuri we agasanga ngo byari bikwiye ko abacamanza baba 3 ku rwego rw’ibanze n’urwisumbuye nk’uko no mu rw’ikirenga bimeze.

Agira ati “Twe twifuza ko habaho abacamanza barenze umwe mu nkiko zose kuko hari ibirego bitemerewe kujya mu Rukiko rw’Ikirenga. Urumva rero iyo umucamanza wa mbere abogamye n’undi akabogama, kandi amafaranga uburana atakwemeraera kujya mu Rukiko rw’Ikirenga, uba urenganye rwose”.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Mahame Emmanuel, avuga ko nyuma y’aho mu nkiko hakorewe ivugurura byabaye ngombwa ko umubare w’ abacamanza baburanisha imanza ku nzego z’ibanze n’izisumbuye uvanwa kuri 3 hagasigara 1.

Ahamya ko ari byo byiza kuko ngo umucamanza umwe aburanisha urubanza akanarukurikirana, ku buryo ngo iyo habayemo amakosa abona uko ayabazwa.

Aha bamwe mu bahagarariye abacuruzi mu Karere ka Nyaruguru bari mu nama n'ubuyobozi bw'akarere yo kwiga kubibangamira mu kazi kabo maze bagaragaza ko baterwa impungenge no kuba urubanza ruburanishwa n'umucamanza umwe.
Aha bamwe mu bahagarariye abacuruzi mu Karere ka Nyaruguru bari mu nama n’ubuyobozi bw’akarere yo kwiga kubibangamira mu kazi kabo maze bagaragaza ko baterwa impungenge no kuba urubanza ruburanishwa n’umucamanza umwe.

Ati "Kugira ngo umucamanza umwe abogame biragoye, kuko urubanza ruba ari urwe,n’iyo habayemo amakosa ni we ajya ku mutwe. Naho iyo ari benshi ntumenya uw’umuswa, ntumenya uwariye ruswa, n’ibindi …”.

Itamwa yongeraho ko kuva iri vugururwa ryakorwa ngo byagaragaye ko ruswa n’akarengane byagabanutse mu nkiko z’u Rwanda.

Kuvana umubare w’abacamanza kuri 3 mu cyumba cy’iburanisha hagasigara umwe gusa, byakozwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, uretse mu gihugu cy’ u Burundi gusa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka