Nyanza: Batandatu barimo n’abasirikare bari mu mugambi wo kwiba SACCO basabiwe igifungo cya Burundu

Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishirije imbere y’abaturage bo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza tariki 04 Werurwe 2015 abantu batandatu barimo n’abasirikare bari mu mugambi wo kwiba SACCO bakoresheje intwaro maze ubushinjacyaha bwa gisirikare bubasabira igifungo cya burundu.

Bane mu baregwa bari mu myambaro y’ibara ry’icyatsi abandi babiri bari mu myambaro ya gisirikare.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubarega ibyaha byo gucura umugambi wo kwiba hakoreshejwe intwaro, kurema umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’icyaha cyo gutoroka igisirikare cy’u Rwanda kiregwa Sgt Mazimpaka Jean Claude.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaburanishijrie i Nyanza abantu batandatu barimo n'abasirikare bakekwaho gushaka kwiba SACCO.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaburanishijrie i Nyanza abantu batandatu barimo n’abasirikare bakekwaho gushaka kwiba SACCO.

Abandi bari kumwe muri uru rubanza ni Kambari Jean Paul, Karuganda Théophile, Nyandwi Anselme, Hagenimana Pascal na Cpl Cyubahiro Bienvenu ukiri mu gisirikare cy’u Rwanda.

Icyaha cyo gucura umugambi wo kwiba hakoreshejwe intwaro Sgt Mazimpaka Jean Claude na mugenzi we CPL Cyubahiro Bienvenu bireguye bavuga ko bahamagawe babwirwa ko baje gufata Colta i Gitarama ariko bakagenda babeshwa inzira yose kugeza ubwo bageze mu karere ka Nyanza nta mugambi wo kwiba SACCO ahubwo ngo byabazwa ababahamagaye.

Aba babahamagaraga baje basanga batawe muri yombi na bo bibabera uko n’imodoka ya Gisirikare barimo irafatwa.

Umwunganizi mu by’amategeko w’umwe muri aba basirikare yavuze ko bombi nta mugambi bagize wo kwiba asobanura ko ababyemera ari bo babihanirwa ngo naho bo bakagirwa abere ku byaha baregwa hamwe na bo.

Urukiko rwa Gisirikare rumaze kumva ibisobanuro by’impande zombi ndetse no kumva abatangabuhamya bashinja muri uru rubanza rwahaye umwanya ubushinjacyaha bwa gisirikare maze bose uko bari muri uru rubanza bubasabira igifungo cya burundi hiyongereyeho no kunyagwa impeta za gisirikare kuri Sgt Mazimpaka Jean Claude bitewe n’uko yanatorotse igisirikare cy’u Rwanda.

Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko isomwa ry’uru rubanza rizaba tariki 27/03/2015 ku cyicaro cyarwo kiri I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazakanirwe urubakwiye kuko abo basirikare bari bakwiye kuba intangarugero.

matura yanditse ku itariki ya: 5-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka