Nyanza: Bamwe mu bahesha b’inkiko batabigize umwuga barashinjwa kudindiza irangizwa ry’imanza

Bamwe mu bahesha b’inkiko batabigize umwuga bakorera mu karere ka Nyanza barashinjwa n’abaturage ko aribo badindiza irangizwa ry’imanza zaciwe n’inkiko kandi zitarajuririwe mu gihe cy’iminsi 30 ibarwa kuva isomwa ry’urubanza ribayeho nk’uko amategeko abiteganya.

Ibi ni bimwe mu bibazo byagejejwe ku buyobozi bw’akarere ka Nyanza mu gikorwa cyo gukemurira abaturage ibibazo gisanzwe kiba buri wa gatatu w’icyumweru ku rwego rw’aka karere.

Nk’uko bamwe muri abo baturage babigaragaza, imyaka irashira indi igataha basaba ko barangirizwa imanza zaciwe n’inkiko ndetse zigatezwaho kashe mpuruza ariko bamwe mu bahesha b’inkiko batabigize umwuga bakanga kubarangiriza imanza zabo batsindiye.

Mukankundiye Drocella w’imyaka 66 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza avuga ko amaze amezi umunani asaba ko arangirizwa urubanza rwe ariko ntabikorerwe.

Asobanura ko urubanza rwe rwadidijwe n’umuhesha w’inkiko muri aya magambo: “ Turatsinda bakaduterera kashi mpuruza ariko abahesha b’inkiko aho kugira ngo baduheshe ibyacu ahubwo bakaturerega”.

Agira ati: “ Nk’ubu amezi 8 ashize bantereye kashi mpuruza ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali kacu umwaka ugiye gushira muhora iruhande ariko yanze kundangiriza urubanza kandi nta mpamvu”.

Uyu mukecuru asobanura ko abo yatsinze muri urwo rubanza nabo ubu basigaye bamwishongoraho bakamubwira ko gutsinda kwe ntacyo byamumariye kubera ko atarangirijwe kandi amaze igihe abyirukaho.

Nk’uko Mukankundiye Drocella abivuga kuba yari yaje kwitabaza ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ngo byari uburyo bwo kugira ngo bamurenganure maze aheshwe ibye yatsindiye binyuze mu rubanza rwaciwe n’urukiko rubifitiye ububasha.

Abakozi b'akarere ka Nyanza bashinzwe iby'amategeko bumva ikibazo cy'umuturage watsinze urubanza ariko akaba atarahabwa ibyo yastindiye.
Abakozi b’akarere ka Nyanza bashinzwe iby’amategeko bumva ikibazo cy’umuturage watsinze urubanza ariko akaba atarahabwa ibyo yastindiye.

Dusabe Seraphine, umuhesha w’inkiko mu karere ka Nyanza, we avuga ko muri rusange icyo kibazo cyo gutinda kurangiriza imanza abaturage kibaho ariko akongeraho ko ibyo biba byatewe n’ubwinshi bw’imanza ziba zisabirwa kurangizwa.

Kuri iyi ngingo agaragaza ko akenshi abaturage batanyurwa n’igihe bahabwa kuzarangirizwamo urubanza bityo bigatuma bitabaza ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza.

Abivuga atya: “Iyo ibintu nk’ibyo bibaye usanga akenshi abaturage barakariye umuhesha w’inkiko wabo ndetse bikageza n’ubwo baza kwitabaza ubuyobozi bw’akarere kandi mu by’ukuri nta gikuba kiba cyacitse.”

Indi mpamvu ishobora gutuma urubanza rutinda kurangizwa ni ijyanye n’imikirize yarwo.

Ibi nabyo Dusabe abitangira ibisobanura muri aya magambo: “ Hari igihe umucamanza ategeka ko nk’isambu iri mu rubanza igenda ikagabanwa ariko wajya kurangiza urubanza ukabura ibipimo bizagenderwaho kugira ngo iyo sambu bose bayigabane”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka