Nyamasheke: Uwashinjwaga kwiyita muganga agasiramura abagabo yakatiwe gufungwa amezi 4

Nishimwe Felix wavutse mu mwaka w’1988 washinjwaga kwiha ububasha ku mirimo itari iye akiyita muganga ndetse agasiramura abagabo yahamijwe icyaha ahanishwa igifungo cy’amezi ane n’urukiko rwa Kagano.

Nyuma y’uko abaturanyi n’abamuzi bemezaga ko ntaho yize ubuganga, imbere y’urukiko, Nishimwe yaje kuvuga ko yize amashurui ane y’ubuganga i Burundi ndetse n’umwaka umwe w’ubuganga i Bukavu, nibwo yaje gusanga nawe yakwihangira imirimo atangira gusiramura abagabo gutyo.

Nishimwe yaje gutabwa muri yombi amaze gusiramura abagabo basaga 10, nyuma y’uko umwe mu bo yasiramuwe bari bagize uburwayi bukomeye akaza kujyanwa mu bitaro kwa muganga akamara yo iminsi itatu.

Nishimwe avuga ko ibikoresho bitandukanye birimo imakasi, imyambaro yo kwambara yagenewe abaganga ndetse n’ibinini yabikuraga mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Nishimwe yemeraga icyaha akanagisabira imbabazi agasaba ko yahabwa ibihano bisubitswe kubera ko agikeneye kwita ku muryango we, gusa urukiko rwamuhaye gufungwa bidasubitswe, ngo kuko rusanga nta mpamvu zifatika atanga zatuma ibihano bye bisubikwa.

Ku wa 17 Kamena 2014, urukiko rwamukuriyeho amagarama y’urubanza kubera ko afunzwe, ndetse ibikoresho yakoreshaga bigahabwa ibitaro bya Kibogora bikabifatira umwanzuro w’icyo byamara.

Nishimwe yasiramuriraga amafaranga ibihumbi bitanu buri umwe, ariko uwatakambye akaba yamugabanyiriza bikagera ku bihumbi 3.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka