Nyamasheke: Ushinjwa gutema umugore we yasabiwe gufungwa iminsi 30

Umugabo witwa Nzamuranga Jean wavutse mu 1946 utuye mu Mudugudu wa Rutaragwe mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yasabiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo nyuma yo gushinjwa gutema umugore we n’umuhoro.

Tariki ya 24/12/2014, nibwo Nzamuranga yatonganye n’umugore we Nyirazigama Claudine ajya mu kabari ataha nabwo atongana, ahita ajya gushaka umuhoro we aho yari yawuhishe atangira gutema umugore we mu mutwe.

Abana b’abo babyeyi bahise batabaza abaturanyi barahurura bamwamurura ku mugore we kuko yashakaga kumwica, ndetse bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano zimuta muri yombi.

Nzamuranga yemera icyaha akanagisabira imbabazi gusa akavuga ko yari yananiwe kwihanganira kubona umugore we asambana hanze.

Yagize ati “nafashe umugore wanjye asambana, ndetse mutahana mu kabari yasinze tugeze mu rugo arankubita, ndetse uwo munsi yari yankubise mvuye kuzana ubwatsi bw’amatungo mukubita ikibatira cy’umuhoro”.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwamukatiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi kubera uburemere bw’icyaha yakoze butatuma aburana ari hanze.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku buryo bubabaje yahanwa n’ingingo y’148 y’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, agafungwa hagati y’amezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku mafaranga ibihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka