Nyamasheke: Ushinjwa guca ijosi umukobwa bakundanaga yasabiwe gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwafashe icyemezo cyo kuba rufunze umusore witwa Hafashimana Edison iminsi 30 mu gihe ategereje kuzaburana mu mizi.

Hafashimana wavutse mu 1991 wo mu Mudugudu wa Mugeyo, Akagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke arashinjwa kwica umukobwa bakundanaga witwaga Nyirasingizimana Marie amukereye ijosi mu ijoro ryo ku wa 26/12/2014, umurambo uboneka bukeye.

Nk’uko bivugwa n’abatangabuhamya, ngo Hafashimana yari inshuti ya Nyirasingizimana ndetse aza no kumutera inda amusaba ko bayikuramo umukobwa aranga, nibwo umusore yigiriye inama yo kuzashaka uburyo amwikiza kugeza abigezeho.

Umwe mu batangabuhamwa avuga ko yabonye Hafashimana ari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bakamubwira ko bagiye mu masengesho, uko bakajyanye mu masengesho nta muntu wongeye kubona umukobwa bajyanye.

Agira ati “nahuye n’uyu musore ari kumwe na Nyirasingizimana barambwira ngo bagiye mu masengesho y’umugoroba, sinamenye ibyakurikiye”.

Undi mutangabuhamya avuga ko yatiwe itoroshi na Hafashimana ku itariki ya 24/12/2014 ikongera kuboneka nyuma y’uko habonetse umurambo wa nyakwigendera, akemeza ko bishoboka ko ari yo yakoreshejwe mu kwica uwo mukobwa.

Hafashimana ahakana ko ntaho yigeze ahurira n’uwo mukobwa kuri uwo munsi ko yari yibereye ahandi kandi nta by’amasengesho azi ndetse n’ibijyanye n’ibivugwa by’uko uwo mukobwa yari atwite akaba ntabyo azi.

Agira ati “jyewe ntaho nigeze mpurira n’uwo mukobwa kandi ibyo gutwita ntabyo nari nzi”.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho yazahanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwanafunze uwitwa Nsabimana ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

Uwitwa Nsabimana Samuel wavutse mu w’1998 uvuka mu Mudugudu wa Kamatsira mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 5 ubwo barimo gukina n’abandi bana.

Nk’uko bitangazwa na nyir’ubwite, Nsabimana, ngo yari arimo gukina n’abandi bana kurushanwa kwihishanwa yumva ashatse gukora imibonano mpuzabitsina, nibwo yashukaga uwo mwana amujyana mu nzu itabamo abantu, bakimara gukuramo imyenda abandi bahita bababona, ibi akaba abisabira imbabazi ko aramutse arekuwe atazongera gukinisha ibintu nka biriya.

Agira ati “numvise mbishatse turi gukina n’abandi bana ndamufata mujyana mu nzu itabamo abantu tumaze gukuramo imyenda ntacyo turakora abandi bana baratubona, ndasaba imbabazi sinzongera”.

Umwe mu bana babonye ibyo biba avuga ko basanze Nsabimana yakuyemo imyenda ari gusambanya uwo mwana yababona agahita amuva hejuru agahita yiruka.

Agira ati “twaramubonye turi gukina kwihishanya, bari bambaye ubusa ari gusambanya uwo mwana, atubonye ahita yiruka turamubura”.

Icyemezo cya muganga cyerekanye ko uyu mwana yasambanyijwe kandi ko hari indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yari afite.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwasanze iki cyaha gikomeye rufata icyemezo cyo kuba rufunze Nsabimana iminsi 30 mu gihe hagitegerejwe kuzaburana urubanza mu mizi.

Ushinjwa aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa ingingo y’191 yo mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, agafungwa burundu bw’umwihariko.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIYISHOBORA PIERRE

K T NDDABASHIMIYECYAN KUBWAMAKURU MUTUGEZAHO NUKURI NTAKOMUTAGIRA KUGIRANGO ATUGEREHO MURAKOZE CYANE yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka