Nyamagabe: Mutangana arashinjwa icyaha cy’ubwicanyi

Umugabo witwa Evariste Mutangana arashinjwa icyaha cy’ubwicanyi aho akekwaho kwica uwitwa Alphonse Nsabimana nyuma yo kumuniga yarangiza akamutemagura mu ijosi akamuta mu muferege tariki ya 27/06/2014.

Ubwo yitabaga urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa 21/10/2014, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashinje Evariste Mutangana icyaha cyo kwica mu rubanza rwabereye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe.

Mu rubanza rwabereye mu mudugudu wa Kabacuzi, akagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, tariki ya 21/10/2014, Evariste Mutangana ushinjwa yisobanuye avuga ko babanje gukirana bavuye mu kabari nyuma nyakwigendera akamusanga iwe akamutuka bakarwana yarangiza akamukebesha urwembe mu ijosi.

Mutangana avuga ko yarwanye na nyakwigendera yarangiza akamukebesha urwembe mu ijosi.
Mutangana avuga ko yarwanye na nyakwigendera yarangiza akamukebesha urwembe mu ijosi.

Ubushinjacyaha bumushinja bushingiye ku bimenyetso by’uko nyiri ubwite yemera icyaha akaba yaranacyemeye imbere y’ubugenzacyaha, ndetse n’impapuro za muganga zerekana ko nyakwigendera yatemeshejwe icyuma mw’ijosi n’imyenda iriho amaraso yafatanywe, bukamusabira ko igihe icyaha cyamuhama yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu icyaha cyaberemo bishimiye igihano Mutangana asabirwa aramutse ahamwe n’icyaha, kandi barishimira isomo bisigira abaturage kuba urukiko rumanuka rukajya kuburanishiriza aho icyaha kiba cyarabereye.

Abaturage bavuga ko bishimiye igihano Mutangana yasabiwe ndetse bakaba bakuye amasomo mu rubanza rwe.
Abaturage bavuga ko bishimiye igihano Mutangana yasabiwe ndetse bakaba bakuye amasomo mu rubanza rwe.

Uwitwa Nehemiya Nshimiyimana yagize ati “Nkurikije uriya mugabo icyaha cy’indengakamere yakoze n’uburyo umuntu yica undi akabyuka akajya guhinga, njye numva igihano bamugeneye cya burundu kimukwiye pe”.

Alphonsine Umurerwa nawe yagize ati “isomo dukuye hano hantu ni uko tubona ko n’undi wese wabitekereza byagira isura mbi mu bantu biba biduhayeko leta idukurikirana”.

Uyu mugabo uregwa aramutse ahamwe n’icyaha azafungishwa igihano cya burundu nk’uko biteganywa n’itegeko. Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 6/11/2014 saa yine z’amanywa.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka