Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yifatanyaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare mu gukemura ibibazo by’abaturage mu kwezi kwahariwe imiyoborere, kuri uyu wa 07/10/2014, Mutezimana yagaragarije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ko yashakanye n’umuhungu wa Ruhamya hashize imyaka 8, ndetse banafitanye abana 2; uw’imyaka 6 n’uw’ibiri.

Umugabo wa Mutezimana ngo yaje kujya gupagasa muri Uganda nyuma atumaho umugore we amusangayo, ariko mbere yo kugenda uyu Ruhabwa yari yarabahaye isambu bahingamo ndetse bafite n’ikibanza batuyemo hafi ye.
Umugore agarutse avuye muri Uganda kubera ko umugabo we yabaye umusinzi, uyu musaza yaramwihakanye avuga ko abana atari ab’umuhungu we kandi nawe atamuzi nk’umukazana we, ngo keretse byemejwe n’uwo avuga ko ari umugabo we naho we atabizi kandi atabyemera.

N’ubwo hari imbaga y’abaturage b’akagari ka Nyarurema harimo na benshi b’umudugudu wa Bubare atuyemo, Ruhamya yongeye guhakana ko uyu mugore atari umukazana we.
Mu kumenya ukuri ku bivugwa, hifashishijwe umuyobozi w’umudugudu batuyemo, Twiringiyimana François, wemeje ko uyu Ruhamya yananiranye dore ko uretse kwihakana ibizwi na buri muturage wese, yasuzuguye umudugudu, akagari ndetse n’inteko y’abunzi.

Ngo akagari kamuhamagaye inshuro eshatu yanga kwitaba ndetse n’abunzi ngo ni uko byagenze, gusa haciwe urubanza ko Mutezimana ahabwa ikibanza n’ubutaka bwo guhingaho yari asanzwe akoresha mbere.
Kuba bamwe mu bantu bakuru bihandagaza imbere y’imbaga y’abaturage bakabeshya ibizwi na bose ngo birababaje kandi bihawe intebe ejo hazaza h’igihugu haba habi.
Minisitiri Kaboneka yasabye urubyiruko kwirinda ibinyoma no kudashukwa n’abantu nk’aba, akaba yarushishikarije kurangwa n’ukuri kuko byafasha mu gukemura ibibazo.
Kuri ubu Mutezimana umaze umwaka wose avuye muri Uganda aho yasize umugabo yibera mu rugo rw’ababyeyi be, akaba ahingira rubanda kugira ngo abone ibimutunga n’abana be.

Iki kibazo cya Mutezimana wihakanwa na sebukwe cyashinzwe ubuyobozi bw’akarere kugira ngo kibonerwe umwanzuro, nibiba ngombwa uwo muhungu wa Ruhamya abe yahamagazwa ariko abana bagire uburenganzira bw’aho bavuka.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|