Nyagatare: Eglise Vivante irarega uwahoze ari pasitoro wayo bapfa imitungo

Kuri uyu wa 09 Kamena itorero rya Eglise Vivante de Jesus Christ ryagejeje imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare uwo ryita ko yari umushumba waryo mu karere ka Nyagatare Niyonagira Locus rumusaba kuva mu mitungo yaryo kuko ubu yamaze kwitandukanya naryo mu mwaka wa 2013.

Abunganira itorero Eglise Vivante de Jesus Christ bavuga ko barega pasitoro Niyonagira Locus kubavira mu mitungo irimo urusengero ruri mu mudugudu wa Nyagatare ya mbere akagali ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare.

Ikindi ngo ni ishuli ribanza riterwa inkunga na Compassion International ryubatse mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagali ka Nyagatare , imfashanyo n’impano byaturutse mu miryango ntera nkunga.

Iki kibazo kikaba cyaravutse ubwo pasitori Niyonagira Locus yahinduraga izina ry’itorero rye akaryita Eglise Vivante Mondiale ariko rikomeza gukorera aho ryari risanzwe.

Pasitoro Niyonagira Locus yavuze ko we atigeze na rimwe aba umukirisitu cyangwa umushumba mu itorero Eglise Vivante de Jesus Christ ahubwo yatijwe icyangombwa cy’ubuzimagatozi bw’iri torero abikesha uwahoze amukuriye mu itorero mu gihugu cya Tanzaniya witwaga Charles Karinda hari mu mwaka wa 1997. Gusa ngo yaragitijwe ariko agumana izina ry’idini rye Eglise Vivante de Nyagatare mbere y’uko mu mwaka wa 2003 aryita Eglise Vivante Mondiale.

Pasitori Niyonagir Locus yagaragarije urukiko ko nta mutungo w’iri torero afite kuko byose byakozwe n’abakirisitu guhera ku gusengera munsi y’igiti kurinda biyuzurije urusengero.

Abunganiraga Pasitoro Niyonagira Locus bo basabaga urukiko kutakira uru rubanza kuko imitungo baregera bayifite kandi hari icyemezo cya RGB batakambiye kandi kitari cyata agaciro byongeye ngo abarega bakaba nta nyungu bafite muri uru rubanza.

Abunganiraga Eglise Vivante de Jesus Christ bo bavugaga ko imitungo yabo igifitwe na Pasitori Niyonagira Locus dore ko uretse inyubako n’amakonti 2 ari muri Ecobank byose batabifiteho uburenganzira kandi ari ibyabo.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwasubitse iburanisha rutegeka ko uru rubanza umwanzuro warwo uzatangwa kuwa 08 Nyakanga.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka