Nyagatare: Abagabo bane bahamijwe gusambanya abana

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije abagabo bane icyaha cyo gusambanya no kuba ikitso cyo gusambanya abana hanishwa igifungo cy’imyaka 10 buri wese, mu gihe umwana wareganwaga nabo we yahamijwe icyaha cyo gucuruza abana no kubashora mu buraya ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usitse n’amande ya miliyoni imwe.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/1/2015, rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize rubera mu muhezo kubera ko harimo umwana. Rwatangiye ruregwamo abagabo batanu n’umwana umwe.

Ingoro y'urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.
Ingoro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Umwe mu bagabo baregwaga ni umurezi ku rwunge rw’amashuli rwa Nyagatareaho abana basambanijwe bigaga. Yarukuwemo kuko icyaha yaregwaga n’ubushinjacyaha, urukiko rwasanze cyaburanishirizwa mu rukiko rw’ibanze. Urukiko rwategetse ko we agomba kuzaburanira ku rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare.

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare, rwagejeje aba bagabo mu rukiko rubarega gusambanya abana no kubashishikariza gukora uburaya. Naho umwana bumurega gushishikariza no gushobora abana mu buraya. Aba bagabo ariko bahakanaga iki cyaha baregwa naho umwana we akacyemera ndetse akagisabira imbabazi.

Urukiko rwabanje gusuzuma inyito y’icyaha baregwa niba itahinduka, maze rwemeza ko Mugabe Robert bita Mabati, Kagame Alex na Murekezi David inyito y’icyaha baregwa yahinduka ikaba gusambanya abana aho kuba gushishikariza abana gukora uburaya.

Naho Ndibwami Sosthene rwemeza ko inyito y’icyaha aregwa itaba gushishikariza abana gukora uburaya ahubwo ikaba kuba ikitso cy’abasambanya abana.

Nyuma yo gusesengura ibyavuzwe na buri wese ndetse hashingiwe no kuri raporo ya muganga yemeza ko aba bana bavugwa ko basambanijwe uko ari batandatu bose ibizamini bakorewe bigaragaza ko basambanijwe.

Ibimenyetso bishingiye kuri telefone y’umwana, ubuhamya bw’umwana ushinja aba bagabo ko bamutumaga abana bakamuha amafaranga nawe abo azanye bakiyumvikanira n’abo abazaniye n’ubuhamya bwa nyirasenge Musabyeyezu Esther watanze amakuru mu bugenzacyaha ajyanye n’isambanywa ry’aba bana.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwemeje ko Mugabe bita Mabati, Kagame Alex na Murekezi David bahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana naho Ndibwami Sosthene we ahamwa n’icyaha cyo kuba ikitso cy’aba bagenzi mu gusambanya abana.

Rwanahamije kandi uyu mwana bareganwa icyaha cyo gushishikariza abana abayobya kugira ngo bakore uburaya, gucuruza abana.

Urukiko rwameje ko aba bagabo uko ari 4 banishwa igifungo cy’imyaka 10 naho umwana we agahanishwa igifungo cy’umwaka usubitswe n’amande y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1.

Ibi bihano bikaba byashingiye kukuba mu baregwa bose ari ubwa mbere baba bakurikiranye n’inkiko byongeye umwana we akaba yaremeye icyaha kandi akagisabira imbazi ndetse urukiko rusanga ukwemera icyaha kwe kudashidikanywaho.

Aba baregwaga bose bakaba basonewe amagarama y’urubanza kuko baburanye bafunze. Iki cyaha aba bagabo baregwaga ngo bagikoze hagati y’umwaka wa 2013 kugera muri Gicurasi 2014.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abobagabo barahemutse pe ,bahanishwe ibihano bikwiye bibere n"abandi urugero.ku bagitekereza guhohotera umwana.w’umukobwa.

Anastase twizeyimana yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

rwose byari bikwiye bahohoteye abana birengagije ko bangana nababo, harimwo nabo abana babo baruta.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Rwose dushimiye ubutabera kuba bwarokoze akazi kabo mubwitonzi maze abo bakoze icyaha bakabakonda, Mubyukuri ni igihano bahawe umuntu arabona arigito dukurikije ubugome bwaba bantu bakoze bwo kwangiza abana babandi aka kageni bangana nabababo.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka