Nyabihu: Uwahoze ari gitifu w’akarere yahamijwe icyaha cyo kwigwizaho umutungo

Habyarimana Emmanuel wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 470, n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo.

Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’igwizamutungo ritemewe nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Nkurunziza Jean Pierre, umujyanama w’umuvunyi mukuru akaba n’umuvugizi w’urwego rw’umuvunyi. Ibi byagezweho nyuma y’ubufatanye hagati y’ubushinjacyaha n’urwego rw’umuvunyi.

Habyarimana Emmanuel yari yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze aza no kurekurwa. Nyuma y’uko ubushinjacyaha butanyuzwe n’iki cyemezo, bwaje kukijuririra mu mezi ashize mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo nk’uko Nkurunziza abigarukaho. Muri uru rukiko akaba ariho yahamirijwe icyaha cy’igwizamutungo ritemewe.

Nkurunziza akomeza avuga ko ikibazo cyagaragaye binyuze mu isuzuma rikorwa mu imenyekanisha ry’imitungo ku bayobozi ba Leta n’abafite aho bahurira n’imari ya Leta, bagasanga Habyarimana afitemo ikibazo, ari nabwo yafashwe kuwa 04 Werurwe 2014, ibye bikomeza gukurikiranwa kugeza ubwo yahamijwe icyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo ku a 17 Werurwe 2015, icyaha cy’igwizamutungo ritemewe.

Kuri ubu Nkurunziza avuga ko Habyarimana Emmanuel adafunze kuko yaburanaga ari hanze, ariko mu gihe iminsi 30 yashira nta bujurire akoze icyemezo cyafashwe n’urukiko cyashyirwa mu bikorwa.

Nkurunziza akangurira abaturage kujya batanga amakuru ku bayobozi no kuri abo bandi bakora muri Leta bafite aho bahurira n’umutungo wa Leta, bagafasha urwego rw’umuvunyi kumenya imitungo yabo yose kuko usanga hari abashaka kuyihisha.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka