Nubwo Ingabire yahagaritse abamwunganira, urubanza rwe ruzakomeza

Urukiko rukuru rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire rugomba gukomeza nubwo we yemeje ko atazongera kuburana akanahagarika abamwunganiraga mu mategeko.

Ubwo urukiko rukuru rwasomaga imyanzuro ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha bwari bwasabye ko rushakira Ingabire undi mwunganizi, Kuri uyu wa Gatatu tariki tariki 18/04/2012 urukiko rwemeje ko biri mu burenganzira bwa Ingabire kugaragara cyangwa kutagaragara mu rubanza, runongeraho ko rudashobora kumushakira umwunganizi kuko bitari mu mategeko y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwari bwatanze icyifuzo ko urukiko rwashakira Ingabire undi mwunganizi ndetse rukanamutegeka kuzajya agaragara mu rubanza nubwo atagira icyo atangaza.

Tariki 16/04/2012, Ingabire yatangaje ko ahagaritse kongera kuburana nyuma y’ubwumvikane bucye hagati y’umwunganizi we, Maitre Gashabana, n’uruhande rw’Ubushinjacyaha.

Intandaro y’ubwo bwumvikane bucye ituruka ku kuba ubushinjacyaha bwarakoresheje imbaraga zabwo bukajya gusaka umutangabuhamya wa Ingabire, Lit. col Michel Habimana, bukamwambura inyandiko yateguraga yagombaga gukoresha mu rukiko; nk’uko Maitre Gashabana yabitanagje.

Habimana wahoze ari umuvugizi wa FDLR mbere y’uko icikamo ibice, yitezweho ko yagombaga gufasha Ingabire kwisobanura ku byaha ashinjwa byo kuba yarateraga uwo mutwe inkunga y’amafaranga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka