Ngororero: Umuryango wa Makombe n’ubuyobozi bakomeje kutumvikana

Umuryango wa Makombe wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, urashinja komite nyobozi y’aka karere kudashyira mu bikorwa umwanzuro inama njyanama y’aka karere iherutse gufata ku bijyanye n’amasambu uyu muryango uburanira.

Uvuga ko ahagarariye umuryango wa Makombe, Maitre Makombe, avuga ko mu myaka itanu umuryango we umaze ushaka ko wakongera guhabwa ibyawo, wagiye uhura n’amananiza ya bamwe mu bayobozi b’akarere ka Ngororero.

Agira ati: “Inama njyanama yafashe imyanzuro ko ibyahoze ari iby’umuryango wa Makombe ubisubizwa nta mpaka ariko komite nyobozi ibisubiza inyuma ntibishyirwe mu bikorwa”.

Uretse amasambu yari yarahawe abaturage, hari igice kingana na hegitari imwe akarere kubatsemo ibiro by’umurenge wa Muhororo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, avuga ko umuryango wa Makombe hari ibyo watangiye guhabwa no kuguranirwa, birimo imirima. Igisigaye gikomeje guteza ubwumvikane buke hagati y’akarere n’umuryango wa makombe ni ikibanza cyubatsemo ibiro by’umurenge wa Muhororo.

Mu gihe Maitre Makombe avuga ko yifuza amafaranga arenga miliyoni 50 nk’ingurane y’ubutaka ibiro by’umurenge wa Muhororo wubatseho, akarere kagenera icyo kibanza amafaranga asaga miliyoni imwe hakurikijwe ikiguzi cy’ikibanza muri ako gace.

Nubwo hari amafaranga ubuyobozi bwa Ngororero bwemera guha umuryango wa Makombe, ubuyobozi buvuga ko uyu mugabo azahabwa ayo mafaranga ari uko azanye icyemezo kimwemerera ko ahagarariye umuryango wa Makombe.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngororero avuga ko watumijeho umuryango wose kugira ngo iki kibazo cyigwe ariko ntiwaboneka.

Ku kibazo cy’uko inama njyanama yagiye ifatira iki kibazo umwanzuro ntushyirwe mu bikorwa, Mazimpaka agira uyu muryango inama yo kongera kwandikira inama njyanama kugira ngo yige kuri iki kibazo gikemuke burundu.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko nta tegeko bwanyuranyije na ryo kuko n’ubusanzwe impunzi zo mu 1959 zifite uko zigenerwa aho zitura mu gihe bigaragaye ko ibyabo byakoreshejwe mu zindi nyungu ubwo ba nyirabyo bari badahari.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka