Ngororero: Abagore 3 bamaze imyaka isaga 30 baburana umutungo w’abagabo babo

Nyirabutorano Pelagie, Mukamana Jacqueline na Mukantabana Xavera bose bashatse mu muryango umwe mu murenge wa Ndaro mu karere ka ngororero, bamaze imyaka 30 barambuwe uburenganzira ku mitungo y’abagabo babo kandi barashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko.

Intandaro y’ibyo bibazo yabaye murumuna w’abagabo b’abo bagore washatse kwambura mushikiwe witwa Bakamugwera Laurence umurima yari yarahawe n’ababyeyi be bataritaba Imana, mu gihe Bakamugwera we yasabaga uruhare rwe ku izungura kuko yari arifitiye uburenganzira.

Nkuko abo bagore baburana imitungo y’abagabo babo babivuga, byabaye ngombwa ko Bakamugwera aburana na musaza we, Rwampamo Jean akaba, maze aramutsinda mu nkiko.

Urukiko rwasabye ko aho Bakamugwera asaba ahahabwa maze mu gupimisha ashyiramo isambu yose harimo n’aho basaza be bari bubatse maze ubutaka bwose abwegukana gutyo.

Aba bagore barasaba Umuvunyi kubahesha uburenganzira ku mitungo yabo.
Aba bagore barasaba Umuvunyi kubahesha uburenganzira ku mitungo yabo.

Kuva mu mwaka w’1981, abo bagore baba mu mazu basizwemo n’abagabo babo nayo ari mu handitswe kuri Bakamugwera ariko ibyemezo by’inkiko byategetse ko bavanwamo kubera ko hari uwahatsindiye.

Nubwo abo bagore bareze Rwampamo ndetse bakamutsinda nkuko bigaragazwa n’umwanzuro w’urukiko, bavuga ko yababuraniye imitungo batabimutumye bigatuma yegukanwa na muramukazi wabo.

Amategeko agaragaza ko nta kindi cyakorwa uretse guha Bakamugwera ibyo yemerewe n’urukiko, ariko abakozi b’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko baniyambajwe muri iki kibazo bavuga ko abo bagore ndetse n’abana babo baharenganiye biturutse ku burangare bwabaye mu rubanza rwa Bakamugwera na Rwampamo.

Kuri ubu, abo bagore baburana imitungo y’abagabo babo basaba ko urwego rw’umuvunyi rufite uburenganzira bwo gusesa urubanza rwatumye bamburwa ibyo bari bafitiye uburenganzira rwabagoboka, ndetse ikirego ngo bakaba barakigejeje ku muvunyi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka