Ndimbati yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye ku izina rya Ndimbati, nibwo yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aburana ifungwa n’ifungurwa ku byaha akurikiranyweho, birimo gusindisha umwana utarageza imyaka y’ubukure no kumusambanya.

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)
Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

Tariki 10 Werurwe 2022, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwamutaye muri yombi. Icyo gihe Umuvugizi w’urwo rwego, Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa.

Ndimbati, ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha, yagaragarijwe ibyaha ashinjwa, ndetse ubushinjacyaha bwemeza ko akomeza kuba afunze kuko hari impamvu zifatika, zituma akomeza gufungwa by’agataganyo.

Ubushinjacyaha impamvu bwagaragaje zishingira ku buryo icyaha cyakozwe, ubuhamya bw’uwagikorewe, abatangabuhamya ndetse n’ibyangombwa byavuye mu iperereza ryakozwe.

N’ubwo Ndimbati yahawe umwanya ngo yiregure, yavuze ko yagaragaje ko ibyamubayeho ari akagambane. Umushinjacyaha yagaragaje ko tariki 9 Werurwe 2022 aribwo umukobwa witwa Kabahizi ariko benshi bita Fridaus, yaregeye Ubugenzacyaha akabumenyesha ko Ndimbati yamusindishije yarangiza akamusambanya, byanabaviriyemo kubyarana abana babiri b’impanga.

Ikindi Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye, ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye umwana yari atarageza imyaka y’ubukure.

Amakuru avuga ko uriya mukobwa icyo gihe asambanywa agaterwa inda, yari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Ndimbati wamenyekanye muri sinema nyarwanda by’umwihariko muri filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava, yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300Frw ndetse no kumushakira umukozi wize kwita ku bana. Ibyo we yahamije ko atari kubishobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.

Ndimbati ikindi yagaragarije urukiko byemeza ko ari akagambane, ngo ni uko yaje gutungurwa no kumva umunyamakuru wa Isimbi amuhamagara amubwira ko afite inkuru ye, amusaba miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, bitaba ibyo inkuru ikajya hanze. Ndimbati yavuze ko yasanze ibyo atabishobora, bityo inkuru ijya hanze.

Ikindi Ndimbati yagaragarije Urukiko ni uko ifishi yo kwa muganga igaragaza ko ubwo uyu mukobwa yari amaze kubyara, abana be yabandikishije ku wundi mugabo, Kwizera Jean Claude, ndetse ko ku ifishi yo kwa muganga uyu mukobwa yakoresheje amaze kubyara, amazina y’abana ariho atandukanye n’ayo yatanze ubwo yatangaga ikirego.

Umunyamategeko uri muri batatu bunganiraga Ndimbati, Bayisabe Irene, yagaragarije Urukiko ko umukiliya wabo akwiye kurekurwa kuko imyirondoro ye iteye urujijo. Aha yagaragaje ko igihe uyu mukobwa yavukiye kirimo urujijo kuko mu byangombwa bye harimo ko yavutse tariki 1 Mutarama 2002, mu gihe Se umubyara we avuga ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, naho Umukobwa ubwe nawe akivugira ko yavutse ku wa 24 Ukuboza 2002.

Ndimbati hamwe n'uwo bivugwa ko yateye inda
Ndimbati hamwe n’uwo bivugwa ko yateye inda

Abunganira uyu mugabo basabye Urukiko ko yarekurwa kuko atatoroka ubutabera, agakomeza kwita ku bana ndetse n’umuryango we ndetse basaba ko rwanareba ku bishingizi bemeye kwishingira Ndimbati.

Mu bemeye kwishingira Ndimbati harimo umugore we ndetse n’inshuti ze, maze Urukiko rusaba ko bashyirwa mu ikoranabuhanga kugira ngo bigweho neza.

Urukiko nyuma yo kumva impande zombi, rwanzuye ko isomwa ry’uru rubanza rizaba ku wa 28 Werurwe 2022.

Mu bitabiriye iri buranisha bazwi harimo abo bakinana muri filime ya ‘Papa sava’ nka Niyitegeka Gratien, Samusure n’abandi benshi. Mu rubanza kandi hari n’umugore wa Ndimbati.

Kwisegura: Turisegura ku mutwe w’inkuru utari wo wari wakoreshejwe mbere wavugaga ko urukiko rwategetse ko Ndimbati akomeza gufungwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nibafate DNA za bose baramenya ukuri kuko nta kuntu abana bari kwandikwa ku wundi mugabo kd ari aba ndimbati

Kunda yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Ahhhhaa tuzaba twunva ubesha arko abakobwa bigira ahashaka ibyo batavunikiyeee

Yesu yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Ahhhhaa tuzaba twunva ubesha arko abakobwa bigira ahashaka ibyo batavunikiyeee

Yesu yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Police ku Kacyiru nikiranure abantu , abo bishingizi ahubwo nibateranye ubwatsi bapimishe DNA point et train

Augustin yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

Kacyiru,yarabyoroheje ndabona uru so urubanza barakikinira film
Babajyaneyo bishyure babapime
Ikibazo yavutse ryari?
Umwana no uwande?
Biroroshye dufitse abahanga ni pafu pafu uwakosheje yishyure ntamiyaga.
Kukibazo cy’umunyamakuru MTN cg tigo tukiyirekere ifite archives

Ngoboka yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

Ndimbati ararengana ubuyobozi burebe neza igihe ifishi yasohokeye

Claude Dufitimana yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Mugenzure neza uriya mukobwa ntabwo yavutse 2002 nimukuru,buriya arishakira imitungo ya ndimbati,abastari baragowe kabisa,nigute yabyaranye na ndimbati yarangiza abana akajya kubandikisha kuwundi mugabo,iriya Ni iyo mumigina kabisa yamenyereye kurya ibyo itavunikiye.

Mm yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Ifishi yasohotse 2019

Claude Dufitimana yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka