Musenyeri Mugiraneza Samuel yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusuzuma rugashingira ku kuba hari iperereza ku byaha aregwa rigikorwa, kandi ko arekuwe yaribangamira.

Mu iburanisha ryabaye tariki 5 Gashyantare 2025 ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, wahoze ari Umushumba w’Itorero Anglican Diyosezi Shyira ndetse n’abunganizi be, bari basabye ko yarekurwa akaburana ari hanze, aho bagaragaje impamvu z’uburwayi afite, kandi ko atatoroka ubutabera kuko afite umuryango, n’aho aba hakaba hazwi.
Mu gusoma imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, rwagaragaje ko ibyaha Musenyeri Dr Mugiraneza akekwaho, bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko atarekurwa ngo aburanishwe ari hanze.
Mu byaha akurikiranyweho uko ari bitatu, birimo icy’itonesha, icyenewabo, ubucuti n’urwango; kigaragara mu itegeko rihana ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo. Icyaha cya kabiri akurikiranyweho ni icyo kwigwizaho umutungo wa Diyosezi n’icyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko.
Mu batangabuhamya babajijwe ku byaha Musenyeri Dr Mugiraneza aregwa mu gihe cy’ibazwa, barimo bamwe mu bashumba muri iri torero aribo Pasiteri Kabaragasa Jean Baptiste na Pasiteri Kubwayo Charles, birukanywe mu nshingano bari bafite muri EAR Diyosezi Shyira, bigafatwa nko kubikiza ngo batabangamira ibikorwa bye.
Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamutaye muri yombi ku itariki 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi micye yari ishize yeguye ku nshingano zo kuba Umushumba wa EAR Diyosezi Shyira, ku mpamvu yatangaje ko ari ize bwite.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira inzego zubugenza cyaha uko zikora akazi kazoneze