Musanze: Urukiko rwanze ko Ndabereye wahoze ari Visi Meya afungurwa by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko Ndabereye Augustin akomeza kuburana afunzwe nyuma y’uko zimwe mu mpamvu yatanze mu kirego cye urukiko rusanze zidafite ishingiro.

Ndabereye Augustin ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we
Ndabereye Augustin ashinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we

Ndabereye Augustin yafunzwe ku itariki 30 Kanama 2019 aho akekwaho icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Ni urubanza rwasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, nyuma y’uko rusubitswe ku itariki 11 Mutarama 2020 ku mpamvu z’uko Perezida w’iburanisha Munyawera Sophonie yari yitabiriye amahugurwa mu Karere ka Nyanza.

Ubwo isomwa ry’urwo rubanza ryasubukuwe ariko ntiryitabirwa na Ndabereye Augustin. Perezida w’urukiko yagarutse ku ngingo Ndabereye yatanze ku ifunga n’ifungura aho yari yagaragaje ko nta mpungenge urukiko rukwiye kumugiraho kuko ngo igihe amaze afunze cyamuhaye isomo akaba yaramaze kwisubiraho.

Izindi ngingo yatanze ni ingwate aho yemeye gutanga abishingizi barimo ababyeyi be n’abavandimwe be ndetse agatanga n’imitungo ye itimukanwa irimo ikibanza n’inzu ndetse n’imodoka ye igashyirwa mu maboko y’urukiko yemeza ko n’umugore we yamaze kwandikira urukiko amusabira imbabazi kandi ko ngo banabanye neza ndetse ngo akaba amusura muri gereza anamugemurira.

Muri urwo rubanza, Ubushinjacyaha bwagaragaje impungenge zinyuranye aho bwavuze ko Ndabereye yatanze ikirego mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo ari igihe cyo kuburana mu mizi.

Ikindi ngo ni uko kuba yafungurwa bishobora kubangamira ubutabera kuko nta kigaragaza ko icyaha afungiwe atakongera kugisubiramo.

Mu isomwa ry’urubanza ku kirego cya Ndabereye ku ifunga n’ifungurwa, urukiko rwemeje ko ikirego cya Ndabereye gifite ishingiro, hagendewe ku ngingo ya 96 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza mpanabyaha aho nyuma y’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo itegeko riha uburenganzira ufunze kuba yatanga ikirego asaba gufungurwa akaburanishwa mu mizi ari hanze.

Ku mpamvu zijyanye n’abishingizi ndetse n’ingwate, urukiko rwagaragaje ko zidafite ishingiro kuko abishingizi yatanze atagaragaje ibyemezo byerekana ko ari inyangamugayo, urukiko rutegeka ko Ndabereye akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ubwo azaburana mu mizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka