Musanze: Abaregwa kwica umwana nyuma yo kumusambanya basabiwe gufungwa burundu

Abasore babiri bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu no kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Nikuze Xaverina, kuri uyu wa kabiri tariki 13/01/2015 baburanishirijwe aho bakoreye icyaha, ubushinjacyaha bubasabira igifungo cya burundu.

Munyaneza Theogene w’imyaka 20 na Siborurema w’imyaka 17 bakekwaho kwica nyakwigendera Nikuze ku mugoroba wa tariki 24/12/2014 mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze.

Uru rubanza rwitabiriwe n’imbaga nini y’abaturage bo mu mirenge ya Nyange, Kinigi na Cyuve rwatangiye Perezida w’inteko y’Urukiko Rukuru rwa Musanze, Riziki Isabelle asobanura ko urwo rubanza ruburanishirizwa mu ruhame kugirango abaturage bose babashe kurukurikira bityo icyaha cyakozwe kibere isomo n’abandi.

Inteko y’abacamanza yavuze ko Munyaneza na Siborurema baregwa ibyaha bibiri ari byo gusambanya ku ngufu nyakwigendera Nikuze n’icy’ubwicanyi.

Imbaga nini yo mu mirenge ya Nyange, Kinigi na Cyuve bakurikiye uru rubanza.
Imbaga nini yo mu mirenge ya Nyange, Kinigi na Cyuve bakurikiye uru rubanza.

Rudatinya Gaspard wari uhagarariye ubushinjacyaha muri urwo rubanza yafashe umwanya muto, asobanura uko ibyo byaha byakozwe n’ibimenyetso ubushinjacyaha bwakusanyije birimo amafoto ya nyakwigendera n’ibizami byo kwa muganga bwakozwe.

Umushinjacyaha avuga kandi ko ibyo byaha byakoranwe ubugome bukabije kuko babanje gusambanya nyakwigendera inshuro nyinshi bamukuranwaho barangije bamwicisha amabuye bamusiga yambaye ubusa buri buri.

Munyaneza na Siborurema baje bambaye imyenda yabo isanzwe bahawe umwanya wo kwisobanura ku byo baregwa, bombi bavuze ko bemera ibyaha bashinjwa banasobanura batanyura ku ruhande uko babikoze. Bavugiye imbere y’urukiko ko ibyo byaha babikoze batabigambiriye nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ngo babitewe n’inzoga bari banyoye.

Me Uwamahoro Christine wunganira mu rukiko Siborurema utarageza ku myaka 18 y’ubukure nk’uko biteganwa n’amategeko, yabwiye urukiko ko umukiriya we yakoze ibyaha ariko mu bushishozi bw’urukiko yagabanyirizwa igihano rushingiye ku ihame mpuzamahanga ry’uko uwakoze icyaha akiri umwana.

Abaregwa (Siborurema imbere, na Munyaneza) bajyanwe na Polisi nyuma y'uko urubanza rurangiye.
Abaregwa (Siborurema imbere, na Munyaneza) bajyanwe na Polisi nyuma y’uko urubanza rurangiye.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yahaye umwanya abaregwa kugira icyo bongeraho. Mu mvugo igaragaza kwicuza, bombi basabye imbabazi umuryango wa nyakwigendera n’Abanyarwanda muri rusange, bongeraho ko mu bushishozi bw’urukiko igihano bazahabwa bazakemera.

Mu myanzuro umushinjacyaha yashyikirije urukiko, yasabiye Munyaneza Theogene w’imyaka 20 igihano cya burundu y’umwihariko ashingiye ko ari we ufite uruhare runini muri ibyo byaha kuko ni we wahamagaye nyakwigendera bakabanza gusangira inzoga mu kabari, amugezaho ko Siborurema ashaka ko basambana maze amujyana mu ishyamba baramusambanya barangije bamwicisha amabuye.

Umushijacyaha yasabiye Siborurema w’imyaka 17 y’amavuko igihano cy’igifungo cya burundu kuko akiri umwana.

Abaturage bakuyemo isomo ryo kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwo Munyaneza na Siborurema basabaga imbabazi, abaturage bananiwe guhisha akabari ku mutima abenshi barimyoza. Nyirabikari Speciose, nyina wa nyakwigendera n’agahinda kenshi avuga ko yifuzaga ko bahabwa igihano cy’urupfu kuko kitakibaho ngo bazakatire gufungwa igihano cy’igifungo cy’umwihariko.

Nyina wa nyakwigendera yifuza ko bakatirwa burundu y'umwihariko.
Nyina wa nyakwigendera yifuza ko bakatirwa burundu y’umwihariko.

Nyirabikari agira ati “njye sinazemera bafungwa burundu niba kwica kutagihari bafungwa burundu ntibazaboneke, bafunzwe ba nyina bavuga ngo barahari.”

Ngo kuba uru rubanza rubereye ahabereye icyaha ni isomo rikomeye ku rubyiruko kuko babonye ukuntu ibiyobyabwenge bituma abantu bagwa mu byaha basabwa kubyirinda; nk’uko Niyitegeka Donat abishimangira.

Perezida w’inteko y’abacamanza yatangaje ko urwo rubanza ruzasomerwa mu ruhame aho rwabereye kuwa 20/01/2015 saa munani z’amanywa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka