Muhanga: Kurangiza imanza bikomeje kuba ingorabahizi

Bamwe mu bafite ibibazo byo kutarangirizwa imanza ku gihe baravuga ko bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo, kandi bagahera mu gihirahiro kuko inzego bireba usanga zinanirwa kubakemurira ibibazo.

Nyirangirimana Adelphine ni umugore watandukanye n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko hashize imyaka ibiri urubanza rwe rugenera indezo abana yabyaranye n’uwo mugabo batandukanye rutarangizwa, akavuga ko ari akarengane gakorerwa abo bana.

Ikibazo cyo kurangiza imanza zigenera uwatsinze urubanza indishyi nicyo kigaragara cyane ku basabwa kwishyura ugasanga ntabushobozi bafite.
Aha haniyongeraho kuba inkiko zanzura ko uwatsinzwe ategetswe kwishyura amafaranga runaka ariko ntizigaragaze neza aho ayo mafaranga azava.

Aha ni naho usanga abaregeye indezo z’abana bigorana kuzibona kuko inkiko ziba zategetse ko uwatsinzwe agomba gutanga umubare w’amafaranga runaka buri kwezi ariko ntirugaragaze aho agomba kuva, ari nabyo byabaye kuri Nyirangirimana wo mu murenge wa Mushishiro, hashize imyaka ibiri ntacyo arahabwa.

Nyirangirimana uvuga ko yasiragiye kugera ku rukiko rukuru i Nyanza ikibazo cye ntigikemuke, agira ati « nagiye mu murenge ngo ndangirizwe ikibazo, njya kwa mayor (umuyobozi w’akarere), nandikira inzego nyinshi ariko urubanza rwanjye ntirurangizwa ».

Hashize imyaka ibiri atsindiye indezo y'abana be ariko ntarayihabwa.
Hashize imyaka ibiri atsindiye indezo y’abana be ariko ntarayihabwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushishiro buvuga ko aho ikibazo kigeze birenze ubushobozi bw’umunyamabanga nshingwabikorwa unafite mu nshingano kumurangiriza urubanza kuko ngo nawe atabona neza uko yabigenza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko ikibazo kizakemuka ku bundi buryo, agira ati « ubu twandikiye akarere nk’umukoresha w’uriya mugabo kugira ngo bategeke ko amafaranga agenerwa indezo z’abana yabyaranye na Adelphine zijye zikurwa ku mushahara buri kwezi kuko nta handi urukiko rugaragaza aya mafaranga yava ».

Gutanga ibirego nabi ni imwe mu mpamvu zibangamira irangizwa ry’imanza

Usibye kuba uru rubanza rwa Nyirangirimana rutarangizwa kubera ingingo z’irangizarubanza zitagaragaza neza aho aya mafaranga azava, ngo biranashoboka ko abatanga ibirego n’ababahagararira cyangwa bakabunganira mu mategeko (Avocats) baba aribo nyirabayazana muri iki kibazo, kuko ngo usanga bihutira gutanga ibirego batabanje gukusanya neza ibimenyetso no kugaragaza aho urega azahabwa indishyi aramutse atsinze.

Mu gushaka kumenya inzira iki kibazo cyo kurangirizwa imanza cyakemukamo, Kigali today yavuganye ku murongo wa Telefone na Maitre Nkongoli Laurent, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’uburengenzira bwa muntu, imubaza niba koko impamvu imanza zimwe na zimwe zitarangizwa hari isano zifitanye n’ingingo bivugwa ko ziba zidasobanutse neza mu irangizarubanza.

Maitre Nkongoli avuga ko inkiko zidashobora kwibeshya ahubwo ko abatanga ibirego n’abunganizi babo aribo batanga ibirego nabi batabanje gukora ubushakashatsi ngo bamenye neza aho nibatsinda ubwishyu buzava.

Mukasarasi Olive wo mu murenge wa Nyarusange avuga ko atararangirizwa urubanza kuva muri 2004.
Mukasarasi Olive wo mu murenge wa Nyarusange avuga ko atararangirizwa urubanza kuva muri 2004.

Maitre Nkongoli akomeza avuga ko iyo abatanze ibirego bakusanyije neza amakuru ku mitungo y’uwo bagiye kurega bakabyereka urukiko rufite ububasha bwo kubishinganisha kugira ngo bitazagurishwa, kandi akaba ari byo banashingiraho bagaragaza aho ubwishyu bwava baramutse batsinze urubanza. Iki gihe ngo biroroha kurangiza urubanza kuko ikirangirizwaho imanza kiba kigaragara.

Ku ngingo zirebana n’uko hari abatsindwa bakabura ubwishyu ari nacyo kibazo gikomeye kigaragara na komisiyo iri guhura nacyo kandi ngo nta kundi cyakemuka usibye gushyiraho ikigega cy’indishyi kuri bene abo bantu.

Maitre Nkongoli agira ati « komisiyo tumaze imyaka dutekereza uko hajyaho ikigega cy’indishyi kuko ntahandi byava, naho ubundi ubutabera bushobora kuzafatwa nk’ubudafite agaciro mu gihe abarenganyijwe batishyuwe ibyo bagombwa ».

Imanza zikunze kugorana kurangizwa ahanini zishingiye ku mitungo no gushaka guhangana mu mategeko, Leta ikaba isaba abafitanye amakimbirane kuyakemura hakiri kare iwabo cyangwa mu nteko z’abaturage kuko ngo imanza zihombya.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka