Lt Mutabazi na Camarade bahakanye ibyaha, Ngabonziza arabyemera ariko ngo ntiyari azi ibyo akora

Urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi n’abasivili 15, rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 17/6/2014; aho Lt Mutabazi na Nshimiyimana Joseph witwa Camarade, bahakana ko bavuganaga ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu; mu gihe uwitwa Ngabonziza we yemera ko yakoreraga umutwe wa RNC, ariko akavuga ko ngo atari azi ko ari icyaha.

Nyuma y’ukwezi kumwe urubanza rwari rumaze rusubitswe n’urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe, kwiregura kwa Lt Joel Mutabazi na Camarade ntikurahinduka, aho bakomeje gutsimbarara ku gusaba ibindi bimenyetso birenze inyandikomvugo Ubushinjacyaha bubaregesha.

Kuri uyu wa kabiri, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bweretse Urukiko telefone buvuga ko ari iyo Camarade yakoreshaga yandikirana na Lt Mutabazi binyuze kuri whatsApp, hamwe n’ubutumwa ngo bandikiranaga bwari bucapwe ku mpapuro zashyikirijwe Urukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo butumwa bugaragaza neza ko Camarade yandikiye Lt Mutabazi amumenyesha iby’uko avuye gutera ibisasu mu isoko rya Kicukiro (hari muri Nzeri umwaka ushize), ndetse ko yishe amatora y’abadepite; kandi ngo bari babiziranyeho aho bakoreshaga imvugo z’ibanga nka “a la bwenge” n’izindi.

Lt Joel Mutabazi na Camarade, mu rukiko kuri uyu wa kabiri.
Lt Joel Mutabazi na Camarade, mu rukiko kuri uyu wa kabiri.

Lt Mutabazi yisobanuye asaba ikindi kimenyetso kitari inyandikomvugo (muri yo ndetse na video yafashwe aho yiyemerera amakosa); akavuga ko kuba ubwo butumwa buri muri telefone ya Camarade ntibugaragare mu ye bwite ifitwe n’ubushanjacyaha; ngo nta kindi cyashingirwaho mu kumushinja.

Uretse Lt Mutabazi uhakana ibikubiye mu nyandikomvugo yakoreshejwe n’ubugenzacyaha mbere yo kugezwa mu rukiko, Camarade nawe yahakanye ko telefone yeretswe urukiko atari iye, ndetse ngo ntiyigeze akoresha whatsapp cyangwa ubundi buryo mu kuvugana na Lt Mutabazi.

Urukiko kandi rwumvise ibirego no kwisobanura kwa Ngabonziza Jean Marie Vianney unitwa Rukundo Patrick, we akaba yiyemerera ibyo aregwa ko yari ashinzwe ubukangurambaga mu mutwe wa RNC mu gihugu cya Uganda; ariko agahakana ikindi ashinjwa ko yanashakiraga abayoboke umutwe wa FDLR.

Ngabonziza n’abamwunganira batsimbaraye ku kuba ngo atari azi ko ubukangurambaga bwa RNC yakoreraga muri Uganda ari ukwangisha Leta abaturage (kubera ngo yabaye muri Uganda igihe kirekire atazi iby’u Rwanda).

Ngabonziza Jean Marie Vianney witwa kandi Rukundo Patrick, hamwe n'abamwunganira mu rukiko.
Ngabonziza Jean Marie Vianney witwa kandi Rukundo Patrick, hamwe n’abamwunganira mu rukiko.

Mu nyigisho yatangaga ngo yagendaga abwira abantu ko Ubutegetsi buriho mu Rwanda bwishyurira amashuri Abatutsi gusa, ndetse ngo bugashyiraho gahunda zikenesha abaturage.

Uyu Ngabonziza (mu nyandikomvugo y’ubushinjacyaha) ngo yemera ko yashakiye RNC abayoboke mu Rwanda na Uganda (bari no mu itsinda rye na Lt Mutabazi), ngo yahuje uwitwa Kalisa Innocent n’abayobozi ba RNC; Kalisa nawe agakorana na Lt Mutabazi mu gusebya Igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi, Lt Mutabazi ngo akaba umuhuza wa bose, aho ngo yanatumye Camarade n’abandi kuza guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Urubanza rurakomeje kuri wa gatatu, mu Rukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biragayitse kubona uburyo abitwa ko bari muri opozisiyo bitwara!kuba muri opozisiyo ntibivuga gusenya ibyo wubatse,ahubwo ugaragaza ibitagenda neza ariko ukabikora mukinyabupfura kandi ukaboneraho no gushima ibigenda neza.

sir yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

ndabona bakomeza gutsimbarara kandi ibyo baregwa bigaragara kandi ari icyaha gikomeye cyane. gua byanze bikunze byazakatirwa kandi ndasaba ko urebye uburemere bw’icyaha bakoze batababarirwa

huma yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

ibi ni ukwigiza nkana sha lt we, uzi ibyo wakoze , kandi zimwe mumpamvu biriya bigarasha bya RNC bya kwifashije nuko byari bikuze, nawe kandi ubu wumvaga disi uzahita uba nka umuyobozi umwe, inda we!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka