Lt Joel Mutabazi yakatiwe gufungwa burundu anamburwa impeta za gisirikare
Urubanza rwiswe urw’iterabwoba rwari rumaze amezi 10 ruburanishwa mo Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwaga kwifatanya na FDLR na RNC mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, urukiko rwanzuye ko Lt Mutabazi ahabwa igihano kiruta ibindi cyo gufungwa burundu ndetse akanamburwa impeta za Gisirikari.
Uyu mwanzuro wafashwe Lt Mutabazi amaze guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwahitanye abantu baguye mu iterwa rya Gerenade ku Kicukiro, kuko aricyo cyaha ubutabera bwasanze kiremereye kurusha ibindi yaregwaga.

Mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/10/2014, Lt Mutabazi yahamijwe n’urukiko ibyaha umunani yaregwaga birimo gutoroka igisirikari, gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu, iterabwoba, ubwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Urukiko rwanzuye kandi ko Nshimiyimana Joseph bareganwa nawe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu abandi babiri bagirwa abere urukiko rutegeka ko bahita barekurwa.
Mutabazi akimara gusomerwa yahise yikuriramo amapeti ya Gisirikari ayashyira ku meza, ariko we n’abandi bari kumwe mu rubanza ukuyemo babiri bagizwe abere, bahise bajuririra ibyemezo urukiko rwafatiye buri wese muri bo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mutabazi arizize ariko rwose ntihagire umuririra, ntacyo yabuze ariko azize ubuhemo no kutanyurwa
Rega nk’uko Perezida yabitubwiye umutekano w’abanyarwanda uza kwibanze kandi uwushaka kuwuhungabanya wese azirengera ingaruka
Uwo waba uri we wese, icyo waba utekereza ko uri cyo cyose, cyangwa se ugerageza kwigira intwari, nta mwenda igihugu kigufitiye. ntawuri hejuru yamategeko kandi , ufite icyaha wese agomba gukurikirana noneho nkuyu wifuzaga gusubiza igihugu mu icuraburindi we, agomba rwose kuryozwa by’umwihariko bikabera igihug cyose urugero ,