Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyaha aregwa byo kugirira nabi ubutegetsi buriho

Bitandukanye n’ibyari byatangajwe mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2013, ko yari yemeye bimwe mu byaha akurikiranyweho byo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda buriho; kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2014, Lt Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko atemera ibyo ubushinjacyaha bumurega byose.

Lt Joel Mutabazi hamwe na bagenzi be bareganwa 15, barashinjwa ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, iterabwoba, ubwicanyi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda amahanga, gutunga intwaro mu buryo butemewe; ariko Mutabazi akaba ari we uregwa byinshi birimo gutoroka igisirakare no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Iri tsinda riregwa iterabwoba ryo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali mu mwaka ushize wa 2013, rirashinjwa kuba ngo ryarafatanyije n’imitwe ya FDLR na RNC, hamwe n’abanyeshuri umunani bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Lt Mutabazi n’abo bareganwa babanje gusomerwa ibyaha; nyuma ubwo yahabwaga ijambo ngo agire icyo abivugaho, yagize ati: “Imana yonyine niyo ibizi kandi namaze kumva ko bazandasa, ubwo nta kindi ntegereje”.

Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe urinda Umukuru w'igihugu hamwe n'abo bareganwa, bari mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.
Lt Joel Mutabazi wahoze mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu hamwe n’abo bareganwa, bari mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.

Nyamara iyo aza kuba uraswa, cyangwa Leta igambiriye kugirira nabi abaturage bayo (nk’uko yayishinjaga ari muri Uganda kugirango HCR imuhe ubuhungiro), ngo ntaba yarazanywe imbere y’ubutabera, nk’ubushinjacyaha bwamwijeje ko nta n’umugambi uhari wo kumugirira nabi.

Nubwo Mutabazi yabanje kwanga kugira icyo asobanura ku byaha aregwa, Urukiko rwamubwiye ko bitabuza urubanza gukomeza, aho rwakomeje kumva ubushinjacyaha na Karemera Jackson, umuvandimwe wa Mutabazi bareganwa, akaba yumvikana nk’umushinja, cyane cyane aho avuga ko yafatanyije nawe mu cyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Urukiko rwakuyeho inzitizi zatangwaga n’abunganira Lt Joel Mutabazi, abo bareganwa ndetse na we ubwe, ruvuga ko rutazaburanisha itsinda ry’abaregwa 16 riri hamwe na Kayumba Nyamwasa na Dr Theogene Rudasingwa bo muri RNC, nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwavuze kandi ko rufite ububasha bwo kuburanisha Mutabazi, wavugaga ko yagombye kuba aburanira muri Uganda aho yari atuye, bitewe n’uko ari Umunyarwanda kandi u Rwanda akaba arirwo rumurega.

Urubanza rurakomeje kuri uyu wa gatatu tariki 29/01/2014, ku rukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Lt Joel Mutabazi aregwa hamwe na mukuru we Karemera Jackson, se wabo Mutamba Eugene, Kalisa Innocent (bakoranye), Nshimiyimana Joseph alias Camarade na Ndayambaje Aminadabu.

Ari kumwe kandi na Ngabonziza alias Rukundo Patrick, Gasengayire Diane, Murekeyisoni Dative, Nibishaka Cyprien Rwisanga, Nimusabe Anselme, Nizeyimana Pelagie, Nizigiyeyo Jean de Dieu alias Camarade, Numvayabo Schadrack Jean Paul, Mahirwe Simon Pierre na Imaniriho Baltazar.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 14 )

Uyu ngo ni mutabazi, bamunyonge ahubwo, kuko ibyaha aregwa ni byinshi kandi bikomeye! Amaraso yamennye y’abana n’inzira karengane batera amagerenade, azabibazwe, anabihanirwe.

yves yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

uru rubanza rubere urugero abantu bose batekereza ko bazahungabanya umutekano uko bishakira, twarangiza tukarebera

vital yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka