Kirehe: Umugabo yasabiwe gufungwa burundu akekwaho kwica umugore we

Kuri uyu wa kane tariki 09/10/2014, Umugabo witwa Daniel Ntibarihuga wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yemeye icyaha cyo kwica umugore we asabirwa igifungo cya burundu.

Ni nyuma y’uko uyu Ntibarihuga wari yaratorokeye mu gihugu cya Tanzaniya nyuma yo kwicisha umugore we isuka ya Macaku, yishyikirije Polisi ikorera mu karere ka Ngoma nayo ikamuha ikorera mu karere ka Kirehe aho atuye ari naho icyaha cyakorewe.

Mu rubanza rwayobowe na Samuel Rwubusisi, Perezida w’inteko iburanisha imanza ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, urubanza rwabereye aho icyaha cyakorewe, Ntibarihuga yasomewe icyaha aregwa cyo kuba yarishe umugore we amukubise isuka inshuro nyinshi mu mutwe.

Umushinjacyaha, Javan Niyonizeye uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma yavuze ko Daniel Ntibarihuga yishe umugore we bitamugwiririye kuko ngo yari yabiteguye.

Ntibarihungu yasabiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwemera icyaha.
Ntibarihungu yasabiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwemera icyaha.

Ngo ubwo yari avuye ku nshoreke ye yitwa Josiane Mukanziza utuye mu murenge wa Kigarama mu ijoro ryo ku itariki 21/09/2014 yaje mu rugo iwe adasanzwe ahagenda, ageze mu rugo asanga umugore we Mukantwari ntiyahiriwe yinjira mu nzu ajya mu cyumba arikingirana atangira guhondagura ibintu mu nzu.

Mukantwari akigera mu rugo abana be bamubwiye ko ari mu nzu ahondagura ibintu ni uko atekereza ko ashaka gutwika imyenda no gusahura nk’uko yari asanzwe abikora.
Mukantwari ngo yinjiye mu nzu ajya kureba ibyo umugabo akora mu cyumba, umugabo ahita amusohokana amwirukaho afite ifuni yahondaguzaga isanduku.

Umugore yahungiye ku muturanyi we witwa Nyirabashyitsi asanga harakinze yirukira mu kiraro cy’amatungo, umugabo amusanga yo nibwo yamuhondaguye ako gasuka akimara ku mwica ahungira Tanzaniya.

Ntibarihuga mu kwisobanura kwe yavuze ko yageze mu rugo yasinze ajya kuryama agiye kumva yumva umugore akubise urugi, ngo abonye isuka iguye mu nzu agira ngo ni abagizi ba nabi bagiye ku mwica afata ya suka yiruka k’umugore atazi ko ari we arayimukubita maze nyuma ahungira muri Tanzaniya, agezeyo abajije amakuru bamubwira ko umugore we yapfuye biramubabaza ahita yishyikiriza Polisi ikorera mu karere ka Ngoma.

Mu bibazo yabajijwe n’Ubugenzacyaha, Ntibarihuga yaranzwe no kwivuguruza kwinshi avuga ko ibyo yavuze mbere ariko kuri, ndetse ko yumva atameze neza kubera ikimwaro cy’ibyo yakoze ngo niyo mpamvu ari kwibeshya kenshi.

Nyuma yo gusuzuma imyiregurire ye, Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busabira Ntibarihuga igifungo cya burundu.

Abaturage bitabiriye urubanza ari benshi.
Abaturage bitabiriye urubanza ari benshi.

Ntibarihuga yasabye kugabanyirizwa igihano kuko ngo kiremereye cyane kandi ngo yishe umugore we atabigambiriye. Yasabye abaturage n’abana be imbabazi kuko ngo nta muntu yigeze agirira nabi ngo ni shitani yabishatse.

Abaturage bari aho bagaragaje kurangwa n’agahinda kenshi, mu bo twaganiriye bavugaga ko icyo gihano gikwiriye kuko ngo uyu mugabo asebeje ababyeyi bose.

Spéciose Karigirwa yagize ati “mu by’ukuri uyu mugabo yigeze kwitwara neza aba umukirisitu mwiza ariko kugeza uyu munsi asebeje Imana yo mu ijuru, asebeje itorero, asebeje abaturage, avukije abana nyina, igihano bamusabiye ndumva kimukwiye rwose”.

Umushinjacyaha Javan Niyonizeye avuga ko uru rubanza rwaburanishijwe mu Kagari ka Ruhanga mu rwego rwo kwegereza abaturage ubutabera no kugira ngo abaturage babone isomo muri ibi byaha bigenda bibera mu miryango, bigatuma abaturage babona ko ubutabera bwabegereye bityo abakora amakosa bakagenda bayacikaho.

Daniel Ntibarihuga na Violette Mukantwari bashakanye mu 1992, mu bana umunani babyaranye abariho ni batandatu.

Uru rubanza ruzasomwa tariki 17/10/2014 aho icyaha cyabereye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka