Kamonyi: Mu bapolisi baregwaga kurasa abasirikari umwe yakatiwe burundu, undi agirwa umwere

Sergent Namuroreye Clement na Pc Ndonsumugenzi Gabriel, bombi baregagwa kwica abasirikari babiri aribo Misago Innocent na Ndayisaba Francois, bakaba bararasiwe mu murenge wa Musambira, Namuroreye yakatiwe gufungwa burundu; naho Ndonsumugenzi aba umwere.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa kabiri tariki 27/5/2014; rusomerwa aho rwaburanishirijwe kuri Paruwasi ya Musambira. Namuroreye yahamwe n’icyaha cyo kwica abo basirikari yabigambiriye, bitewe n’ubuhamya bwatanzwe ndetse n’ibimenyetso birimo raporo ya muganga yagaragaje uburyo barashwe.

Namuroreye ubwe yemeye icyaha cyo kurasa abo basirikari, ariko avuga ko habayeho ubusembure bw’abishwe bamwimye ibyangombwa akabarasa atazi abo ari bo. Uko kugaragaza ko yitabaraga, nibyo byatumye ahabwa igihano gikarishye kuko ubucamanza bwabusesenguye bugasanga nta shingiro bufite.

Abatangabuhamya barimo n’uwari kumwe n’abapolisi ubwo barasaga abo basirikari, bavuze ko Namuroreye yabarashe umwe yiruka amuhunga, undi akamurasa yapfukamye amusaba imbabazi. Ikindi ngo n’uko nyuma yo kubica yatabaje abeshya ko yatewe n’abanzi.

Raporo ya muganga na yo ngo yagaragaje ko umwe isasu ryinjiriye mu mugongo rigahinguka mu nda, undi isasu rigaca mu gituza rigasohokera mu mugongo. Ibyo bikaba bihamya ko abo yarashe batamurwanyije.

Urukiko ariko rwahakanye ubufatanyacyaha bwa Ndonsumugenzi Gabriel wari ukuriwe na Namuroreye, kuko ubushinjacyaha butabashije kubona ibimenyetso n’ubuhamya bumushinja. Ngo abatanze ubuhamya bose bemeje ko atigeze agaragara mu gikorwa kuko yari yibereye ku rundi ruhande rw’umuhanda. Urukiko rwamugize umwere maze rusaba ko asubira mu mirimo ye.

Umucamanza yasabye imbande zombi ko utanyuzwe n’uwo mwanzuro, yabijurira mbere y’iminsi 30. Abakeneye kuregera indishyi yabemereye kubikora, naho amagarama y’urubanza ntawe yatswe kuko abaregwa bose baburanaga bafunze.

Abitabiriye isomwa ry’urubanza biganjemo Abanyamusambira, bishimiye igihano cyahawe Namuroreye Clement warashe aba basirikari, kuko bemeza ko ibyo yakoze yabikoranye ubugome. Naho mugenzi we wabaye umwere bavuga ko yanze kugira icyo akora atinya ko Namuroreye amugirira kuko yari amukuriye.

Uru rubanza rwari rwaraburanishijwe tariki 19/5/2014, umushinjacyaha yari yasabiye abaregwa bombi igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare bagize mu iraswa ry’abasirikari Misago Innocent na Ndayisaba Francois, barashwe mu ijoro rya tariki 13/5/2014.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka