Kamonyi: Abapolisi babiri bakekwaho kurasa abasirikari basabiwe igifungo cya burundu

Abapolisi Namuroreye Clement na Ndonsumugenzi Gabriel, baregwa kurasa abasirikari babiri Ndayisaba Francois na Misago Innocent, bombi bakomoka mu murenge wa Musambira, basabiwe igifungo cya burundu.

Mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rwabereye kuri Paruwasi ya Musambira tariki 19/5/2014, umucamanza yahamagaje abatangabuhamya babonye ibyabereye aho abo basirikari barasiwe imbere y’ibiro bya COCOF (Conseil Consultatif des femmes), bose bagaruka ku kuba barabonye umupolisi witwa Namuroreye Clement arasa.

Uyu Namuroreye wemera icyaha yakoze tariki 13/2/2014, yiregura avuga ko kurasa abo basirikari yabitewe n’uko yabatse ibyangombwa bakabimwima, ahubwo bagatangira kumurwanya, akaba atari yamenye ko ari abasirikari. Gusa arasaba imbabazi kuko yakoreshejwe n’umujinya akarashisha imbunda yahawe bitari bikwiye.

Mugenzi we Ndonsumugenzi , we, avuga ko ubufatanyacyaha bamurega nta shingiro bufite, kuko ngo n’ubwo yari kumwe na Namuroreye batafatanyije kurasa abo babasirikari; impamvu atatabaye cyangwa ngo atabaze akaba ari uko nawe yarimo arwana n’umwe muri abo barashwe.

Abapolisi bashinjwa kurasa abasirikare bazanwe kuburanira aho icyaha cyabereye mu murenge wa Musambira.
Abapolisi bashinjwa kurasa abasirikare bazanwe kuburanira aho icyaha cyabereye mu murenge wa Musambira.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, buhamya uruhare rwa Ndonsumugenzi mu gikorwa kuko mu byavuzwe n’abatangabuhamya bagaragaje ko nawe yarwanyije ba nyakwigendera. Umushinjacyaha yemera ko Ndonsumugenzi atari we warashe, ariko kandi ngo iyo ataba kumwe na Namuroreye wenda ntiyari kubona imbaraga zo kurasa abo bantu.

Umushinjacyaha agaruka ku bwiregure bwa Namuroreye, yavuze ko atemera icyaha abikuye ku mutima aribyo yise “aveu sincère”, kuko ngo n’ubwo yemera icyaha yakoze agaruka ku mvugo y’uko habayeho ubusembure. Aha ngo akaba ashaka kuvuga ko yitabaraga mu gihe we yarwanishije imbunda kandi abo barwanaga nta n’inkoni bari bafite.

Uburanira abaregwa we, ashimangira ko habayeho ubusembure, kuko avuga ko abo bapolisi nk’abantu bashinzwe umutekano babajije ibyangombwa abantu basanze ku nzira nijoro, babiri muri bo bakiruka; muri babiri basigaye umweretse ibyangombwa ntiyemere ko abikoraho, kandi umwe muri bo akaka imbunda mugenzi we.

Ibi ariko byongera guhakanywa n’umushinja cyaha kuko avuga ko mu buhamya bwatanzwe, bavuga ko uwerekanye icyangombwa yari afite ikarita yo kwivurizaho ya MMI ifite ibara ry’umuhondo, naho imbunda bavuga ko barwaniye ikaba yarituye hasi bari kurwana. Ngo hakaba hari n’uwo yarashe yamanitse amaboko amusaba imbabazi.

Aho abasirikari barasiwe.
Aho abasirikari barasiwe.

Abitabiriye urubanza basaga 1000 barimo ababyeyi, abavandimwe n’abaturanyi ba banyakwigendera, bashimye urukiko rwahisemo kuburanishiriza uru rubanza aho icyaha cyabereye, kuko ngo byatumye bamenya neza ababiciye abantu.

Ngo banyuzwe n’igihano cyo gufungwa burundu ubushinjacyaha bwasabiye ababuranyi, kandi nyuma y’uru rubanza ngo biteguye kuregera indishyi kuko abapfuye bari bakiri bato imiryango ya bo ibatezeho byinshi. Umwe yari afite imyaka 21, undi afite imyaka 23. Urubanza ruzasomwa tariki 27/5/2014.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

baba katire Burundu abobagabo abo ba sirika re imana ibakire muba yo

ishimwe simon Pierre yanditse ku itariki ya: 17-02-2019  →  Musubize

ariko uretse umutima wa gihanyaswa,ni gute umuntu uva amaraso nkawe agusaba imbabazi amanitse amaboko ntuzimuhe?erega harimwo abokamwe n’amaraso!ahubwo nabo uwababakurikiza,urumva intimba batiye ababyeyi ba nyakwigendera en plus de ca bari bakiri bato.banyarwanda mwicitse ku muco?kwica byungura iki?

ukuri yanditse ku itariki ya: 27-05-2014  →  Musubize

Nibigaragara ko uyu mupolisi yarashe umuntu wamanitse amaboko amusaba imbabazi abihanirwe by’intangarugero kuko nta bunyamwuga yagaragaje !!!!! umuntu ukwimye ibyangombwa wese ntabwo umurasa mu cyico ngo apfe !!!!??? yakabaye nibura ubwo byari bijemo amahane. Ariko nanone uyu utararashe njye n’ubwo ntari umucamanza ndabona arengana kuko icyaha ni gatozi kandi kurasa akoresheje imbunda ntayindi intervention uyu yari kubikoraho kabone n’ubwo bari kumwe !!!! UBUTABERA BUKORE AKAZI KABWO ARIKO NA POLISI BIYIBERE ISOMO YONGERERERE ABAPOLISI AMAHUGURWA KUKO BIMAZE KUGENDA BIGARAGARA KO BASIGAYE BARASA MUCYICO KANDI POLISI IGOMBA KURINDA N’UMUTEKANO WABANYABYAHA KUGIRANGO BASHIKIRIZWE UBUTABERA ARI BAZIMA AHA NTEKEREJE NO KURI KIRIYA GISAMBO GIHERUTSE KURASIRWA MU MUGI NTANTWARO GIFITE ????????

cyusa Diane yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

urukiko rwigane ubushishozi kuko bariya bapolisi birashoboka ko bitabaraga watse umuntu ibyangobwa akabiguha ntakibazo ndizerako ntamakimbirane yabaho;murakoze:

kazu yanditse ku itariki ya: 20-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka