Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko umwaka w’ubucamanza 2020-2021, imibare y’ibirarane by’imanza byiyongereye kubera ibirego biregerwa inkiko byiyongereye cyane bituma imanza zicibwa ziruta izinjira nyinshi.
Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bitaramenyekana neza ahazava indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN, bagomba kwishyura ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 guhera saa tanu z’amanywa, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.
Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, ruvuga ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, gihama Nsabimana Callixte wiyita Sankara na Paul Rusesabagina mu buryo budashidikanywaho.
Kuva uyu munyamahoteli uregwa kuyobora umutwe w’iterabwoba yagera i Kigali agahitira mu mapingu mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2020, hari icyo Itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ridashaka kumva no kuvuga kuri we, kabone n’iyo wavuza ihembe.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruzasoma umwanzuro mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwasubitse urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umushinwa na bagenzi be bakekwaho ibyaha by’iyicarubozo, itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake; Uru rubanza rukaba rwasubitswe kugira ngo hashakwe umusemuzi w’ururimi (...)
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.
Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Ngoma, ku wa 28 Nyakanga 2021 bwaregeye mu mizi dosiye iregwamo umugabo ukekwaho gusambanya umwana we.
Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa, yasabye kugabanyirizwa ibihano kubera ko ashaje cyangwa akababarirwa nawe akamenya ko ubutabera bw’u Rwanda butanga imbabazi.
Umwana wavutse mu mwaka wa 2004 (bivuze ko afite imyaka 17) wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyo byaha tariki 21/07/2021 akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Ndagijimana Jean Chretien, umuhungu wa Gen Irategeka Wilson, avuga ko yavukiye mu mitwe y’iterabwoba ayikuriramo bityo ko nta yandi mahitamo yari afite kuko ise yari mu bayobozi bakuru bayo.
Bizimana Cassien wayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi yasabye imbabazi ku byaha bitandatu aregwa yifashishije ivangiri ya Luka umutwe 15:11-22 ndetse yizeza ko asubiye mu muryango nyarwanda yakoresha imbaraga mu gushyira Politiki ya Leta ku kigero kirenze icyo yakenerwaho.
Umwe mu baregwa mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be by’umwihariko abagabye ibitero byakomerekeyemo abantu mu Karere ka Rusizi, Nikuzwe Simeon, yiyamye umwunganizi we mu mategeko kuko ngo yamushishikarije kwemera icyaha atakoze, ahitamo gukomeza urubanza nta mwunganizi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku itariki ya 09 Nyakanga 2021 rwahamije icyaha umugabo wasambanyije ku gahato umugore amutegeye mu nzira, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ingana na Miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda.
Urubanza rw’uwahoze ari umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Aimable Karasira rwongeye gusubikwa nyuma y’uko we n’umwunganira babwiye urukiko ko bagitegereje inyandiko ya muganga yemeza cyangwa ihakana niba adafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda yaburanishwa mu muhezo. Idamange yarabyanze avuga ko iki cyemezo kitaba cyubahirije uburenganzira bwe nk’umuburanyi mu rubanza.
Uwahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara, yongeye gutakambira urukiko, Umukuru w’igihugu, abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’umuryango nyarwanda, ngo ahabwe imbabazi ku byaha yakoze akizeza guhinduka.
Nsabimana Callixte wiyise Sankara, umwe mu baregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be, avuga ko atiyumvisha ukuntu we na Rusesabagina ari bo baregwa kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN kandi barawusanzeho.
Kayitesi Alice wakomerekeye mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, avuga ko azashira ihungabana ndetse agakira n’ibikomere ari uko ahuye n’ababimuteye.
Kuri uyu Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano abantu bane bagabye ibitero mu Karere ka Rusizi bigakomerekeramo abantu bikangiza n’imitungo yabo.
Uwayoboye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba MRCD-FLN mu nzira ibageza ku butaka bw’u Rwanda, witwa Shabani Emmanuel, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25.
Bizimana Cassien bita Passy wayoboye ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera ibikorwa by’iterabwoba aregwa.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubushinjacyaha bwasabiye Nizeyimana Marc igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha akurikiranyweho bijyanye n’iterabwoba ndetse n’ubwicanyi.