Ingabire yongeye kujuririra icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

Victoire Ingabire yongeye kugaragara imbere y’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012 ajurira ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyashyizwe mu byaha akurikiranyweho, nubwo yari amaze igihe kinini yaravuze ko atazongera kugaragara mu rukiko.

Ingabire n’umwunganira mu mategeko Maitre Gatera Gashabana bagaragaye mu rukiko bajuririra icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ko agomba gukurikiranwa ku cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Icyo kirego cya Ingabire kivuga ko ingingo ya kabiri kugeza ku ya cyenda zigize icyemezo cyafashwe n’urukiko zidasobanura neza imiterere y’icyaha, kuko zinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga avuga ko ntawe ugomba kuzira ibitekerezo bye.

Leta yo yemeza ko ntaho izo ngingo zinyuranyije n’amategeko ahubwo zirayishigikira, kuko ubwisanzure bugomba kuba bukurikije amategeko kandi uburenganzira bugira aho bugakira.

Urukiko kandi rwanze icyifuzo cya Maitre Theophile Mbonera, uhagarariye ubushinjacyaha, wari wifuje ko mu gihe cyo gufata umwanzuro urukiko rwazagendera ku byo abaregwa bavuze, ku bw’ibyo ubushinjacyaha ntibugaragare mu rukiko.

Urukiko rwavuze ko ari ngombwa ko bagaragara mu rukiko kuko hari ibisobanuro bashobora gukenerwaho gutanga. Nyuma yo kwemeza icyifuzo cya Ingabire cyo kujurira, urukiko rwahise rwimurira uru rubanza tariki 03/09/2012.

Urukiko rw’ikirenga rwari rwanze ikirego cya mbere cya Ingabire ruvuga ko kitujuje ibisabwa n’amategeko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka