Ingabire yatangiye kwemera ibimenyetso bimwe na bimwe

Mu rubanza rwa Ingabire rukomeje kuburanishwa n’urukiko, kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012, Ingabire Victoire yatangiye kwemera bimwe mu bimenyetso byavuye mu Buhorandi, bigaragaza ko yagiranaga ibiganiro rwihishwa n’umutwe wa FDLR.

Uyu munsi Ingabire yemeye ko azi umugore witwa Speciose Mujawamariya nubwo yari yarakomeje kunangira ko ntaho yigeze amumenya. Yavuze ko nyuma yo gusubira mu madosiye yaje kumwibuka. Yagize ati “Nasomye mu ma dosiye ndamwibuka”.

Mujawamariya yari ahagarariye ishyirahamwe rifasha Abanyarwandakazi ryitwa “URAHO” ryashinzwe na Ingabire.

Urukiko ruvuga ko uyu Mujawamariya yajyanye na Ingabire mu nama y’iminsi ine muri Espagne, aho bagombaga guhurirayo n’abandi bagore 23 baturutse mu mpande zose z’isi. Urukiko rukibaza uburyo yakomeje guhakana ko atamuzi.

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uko urukiko rwamubajije uburyo yakoreshaga mu kohereza amafaranga kuri FDLR akoresheje Mujawamariya na Turikumana, amafaranga yakirwaga na Vital ufunganywe na Ingabire.

Ingabire yasobanuye ko yohererezaga amafaranga Turikumana nk’umwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi, yongeraho ko atazi uburyo Turikumana we yayoherezaga muri Congo.

Ubwunganizi bwa Ingabire bwasabye urukiko kudaha agaciro ubuhamya bwa Mujawamariya kuko abeshya. Ingabire yongeyeho ko n’igihe Mujawamariya yasabaga icyangombwa cy’ubuhunzi mu Buhorandi yabeshye.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 21/03/2012 saa mbiri za mu gitondo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndahamya ko mu rwanda ubutabera bwateye imbere ariko bwari bukwiye kwihutisha urubanza rwa RUGIGANANGABO kuko abanyarwanda dukeneye kumenya ukuri kubyaha aregwa kandi twibaza impamvu urubanza rwe rwakunze gusubikwa cyane.ababishinzwe bgakwiye kujya basobanurira abanyarwanda impamvu yiryo subikwa.

HAVUGIMANA Fabien yanditse ku itariki ya: 7-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka