Ingabire yasabiwe igifungo cya burundu

Mu rukiko Rukuru rwa Kigali, ubushinjacyaha bwasabiye Victoire Ingabire igihano cy’igifungo cya burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi maganane by’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo gusaba urukiko kumuhamya ibyaha bitandatu bwamureze.

Mu rubanza rwakomeje kuri uyu wa Gatatu, Ingabire adahari nyuma yo kwivumbura ku rukiko, ubushinjacyaha bwanasabiye abasirikare baregwana imyaka 10 y’igifungo.

Ingabire uregwa ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, ubushinjacyaha bwemeje ko urukiko rwamuhamya ibyaha birimo gukurura amacakubiri no kurema umutwe witwara gisirikare hagamijwe igitero.

Nyuma yo gusoma buri cyaha bumurega no kugisabira igihano, ubushinjacyaha bwatangaje buti: “Ubushinjacyaha burasaba urukiko guhanisha Ingabire Umuhoza Victoire ku byaha byose aregwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi maganane kuri ibyo byaha tumaze kuvuga byakozwe ku buryo bw’impurirane”.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ibaruwa Ingabire yandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi, bunatangaza ko yagiranye ibiganiro n’Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, amusaba ko habaho ubwumvikane bushingiye ko yagira ibyaha yemera, ubushinjacyaha nabwo bukagira ibyo bukura mu rubanza.

Ariko ubushinjacyaha bwanzura buvuga ko ntacyo byamaze kuko yabitanze byaramaze kugera mu rubanza.

Abagabo bareganwa na Ingabire bo basabye ko bababarirwa kuko bemeye icyaha kandi nta mutima mubi bakoranye ibyo baregwa, ahubwo ko bubahirizaga amategeko y’igisirikare ibindi bakabikorera ubuzima bubi bwo mu ishyamba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka