Ibyangombwa bitangwa na Leta ntibigurishwa- Alain Mukuralinda

Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeza ko ibyangombwa bitangwa mu nzego za Leta bitagurwa kandi niyo bibaye haba hari igiciro kizwi ndetse n’ahishyurirwa hazwi na buri wese.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho abantu 4 bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare tariki 12/04/2013 baregwa icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Batatu muri aba bakekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo z’impimbano bavuga ko bazitanzeho amafaranga bagasaba n’urukiko kubagabanyiriza ibihano.

Aba baregwa bose uko ari 4 bafashwe kuwa 03 Mata uyu mwaka, ubwo bari baje gukora ikizamini cyo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu.

Ifatwa ryabo ryatewe n’uko impushya z’agateganyo bagaragazaga zagirwagaho amakenga n’abakoreshaga ibizamini bityo babashyikiriza inzego z’ubugenzacyaha, nazo zibageza ku bushinjacyaha.

Umwe muribo, Nkurunziza Simeon, we ahakanye icyaha yemeza ko uruhushya rw’agateganyo yari afite rufite nomero C 77043/011ariwe warukoreye ndetse akanabitsindira mu kizamini cyatanzwe kuwa 02 Kanama 2011.

Nyamara ariko n’ubwo yemeza ko yarutsindiye mu kizamini yakoreye aho avuka mu karere ka Nyabihu afite amanota 14, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uruhushya rufite izi nomero ahubwo rufitwe na Afurika Theophile ndetse we akaba yaramaze no kubona urwa burundu categorie B.

Abajijwe impamvu yahisemo gukorera i Nyagatare nyamara n’iwabo ibizamini byaratanzweyo, Nkurunziza yasobanuye ko ngo amaze amezi 6 aba i Nyagatare ari nayo mpamvu yahakoreye ikizamini atari amacenga.

Abajijwe kucyo yavuga ku gihano yasabiwe cy’imyaka 6 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni, Nkurunziza yasabye urukiko gushaka urutonde rw’abatsinze ikizamini cyatanzwe kuwa 02 Kamena 2011 maze rukabifataho umwanzuro.

Umuvugizi w'ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukuralinda.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, Alain Mukuralinda.

Bigirimana Jean de Dieu wo mu murenge wa Mukama akarere ka Nyagatare wafatanywe uruhushya rwari mu mazina ye nyamara nomero rufite bigaragara ko iri mu mazina ya Mbarushimana Alphonse.

Nsengiyumva Jean Nepomscene ukomoka mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo na Hakorimana Innocent ukomoka mu murenge wa Bwisige akarere ka Gicumbi ariko ubu akaba abarizwa mu murenge wa Katabagemu akarere ka Nyagatare, aba bombi bo numero zari ku mpushya zabo zikaba zitabaho nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje muri raporo bwahawe na Chef Superintendent Mujiji Rafiki ari nawe ufite izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo mu nshingano.

Kuko aba uko ari 3 bavuga ko batanze amafaranga ku bantu babizezaga ko babashakira iki cyangombwa, Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, arakangurira abaturage kutizera abantu babashuka ahubwo bagaca mu nzira nzima kuko ntawaka iyi serivise ngo ayimwe.

Uyu munyamategeko ariko nanone avuga ko ibyangombwa bitangwa mu nzego za Leta bitagurwa kandi n’ibyo bagomba kwishyurira hari igiciro itegeko riba ryarateganije uburyo kishyurwamo n’aho bishyurira. Ngo iyo batanze amafaranga nk’ayo baba bakoze ibyaha bikomeye banafungirwa.

Kimwe n’uyu wahakanye icyaha bose uko ari bane basabiwe n’umushinjacyaha Niyonizeye Javan igifungo cy’imyaka 6, ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe no kwishyura amagarama y’uru rubanza, gusa ariko aba batatu bemeye icyaha bo yabasabiye kugabanyirizwa ibihano hashingiwe kuko borohereje ubushinjacyaha ndetse n’urukiko.

Iki cyifuzo kandi kikaba aricyo na banyiri ubwite basabaga urukiko.
Nk’uko byatangajwe mu ruhame n’umucamanza waburanishije uru rubanza Harerimana Emmanuel, uru rubanza ruzasomwa kuwa 16 Mata uyu mwaka.

Ingingo ya 610 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese uziko inyandiko ari impimbano akayikoresha kuburyo ubwo aribwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye, uhanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 3.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka