Ibimenyetso bikibura byatumye isomwa ry’urubanza rwa Lt. Mutabazi risubikwa
Isoma ry’urubanza rwa Lt. Joel Mutabazi ryari ritegerejwe na benshi ryasubitswe, kubera bimwe mu bimenyetso bijyanye n’uru rubanza bigikeneye icukumburwa ryimbitse, nk’uko byatangajwe na Maj. Bernard Hategeka, Perezida w’uru rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe.
Iri somwa ryari riteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29/8/2014, ryari ryitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru n’abandi bantu bo mu nzego zitandukanye.
Maj. Hategeka yatangarije abari mu cyumba cy’iburanisha hamwe n’abaregwana na Lt. Mutabazi bose uretse Jean de Dieu Nizigiye kubera ikibazo cy’uburwayi, ko isomwa ry’urubanza ryimuwe tariki 12/9/2014 saa tatu za mugitondo.

Lt. Mutabazi akurikiranweho ibyaha birimo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro n’amasasu ku buryo butemewe n’amategeko, impuha zigamije kwangisha Leta iriho amahanga, kugambirira kugirira nabi Leta, iterabwoba, n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi harimo kandi n’icyo gushishikariza kujya mu ngabo zitemewe na Leta.
Mbere yo gutoroka mu ngabo z’u Rwanda, Lt. Mutabazi yakoreraga akazi mu mutwe urinda Umukuru w’igihugu n’abandi bayobozi. Yari mu barinze urugo rw’umukuru w’igihugu ku kiyaga cya Muhazi mu karere ka Rwamagana.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
igihgu cyacu cyanyuze mubihe biba nukuri ntago twagakwiye kugira abantu bashaka kukigambanira nka ba mutabazi bashaka kudusubiza aho twavuye , ikiza nuko ntamunyarwanda wakongera kubyemera
Ubugambanyi nk’ubu buba bugomba guhanwa by’intangarugero kugirango bibere isomo abandi