Gakenke: Amaze kuburana imanza 93 mu myaka 14

Umugabo w’imyaka 59 utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze kuburana n’umwe mubo mu muryango we imanza 93 z’amasambu mu myaka 14 ishize.

Zephyrin Bangananibamwe asobanura ko izo manza zose aburana azitsinda ariko mubyara we Anastase Nteziyaremye baburana akajurira ndetse akanasubirishamo imanza ku buryo muri icyo gihe cyose yanze gutsindwa.

Zephyrin Bangananibamwe ababajwe no guhora mu manza z'amahugu. (Foto: L. Nshimiyimana)
Zephyrin Bangananibamwe ababajwe no guhora mu manza z’amahugu. (Foto: L. Nshimiyimana)

Mu kababaro kenshi, uyu mugabo akomeza ashimangira ko guhora mu manza z’urudaca na Nteziyaremye byamuteje ibibazo byinshi birimo kwirukanwa ku kazi kubera ko atakoraga neza no gukena kuko atabona umwanya wo gukorera urugo rwe.

Mu magambo ye, Bangananibamwe ati: “Umubyeyi wanga umwana amuraga imanza. Ingaruka z’imanza zirakenesha kandi zitesha umutwe, ubu abandi bantu benshi barahinga ariko twe tuba mu manza ku karere, mu Ruhengeri, i Kigali…”.

Uyu mugabo ugaragaza ko arambiwe guhora mu manza yagerageje kuzihagarikisha yandikira ubuyobozi butandukanye n’inkiko ariko ntibyamukundikiye kuko itegeko nshinga ryemerera umuntu wese gutanga ikirego cye mu rukiko kandi nta n’undi muntu ushobora kumubuza.

Bangananibamwe avuga ko imanza zikenesha. (Foto: L. Nshimiyimana)
Bangananibamwe avuga ko imanza zikenesha. (Foto: L. Nshimiyimana)

Bangananibamwe avuga ko iryo tegeko ari ryo ryamubereye imbogamizi, agasaba ko ryahindurwa. Yagize ati: “Ku cyifuzo cyanjye ni uko umuntu aramutse ajuririye urubanza kabiri, gatatu, batakwakira igarama ry’urubanza.”

Avuga ko abonye umuntu umuhagarikira izo manza ze na Anastase Nteziyaremye yamushima kandi byatuma atangira gukorera umuryango we akongera kwisuganya. Ubuyobozi bw’akarere buteganya kubaganiriza bombi kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Nteziyaremye ushaka kuzungura imitungo ya nyina wapfuye mu 1957 arafunze kubera kwigomeka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAFOTO YANYU NTAGARAGARA!

SINA FAUST yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka