Col Tom Byabagamba yasabiwe igifungo cy’imyaka 22

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare bwasabiye Col. Tom Byabagamba igifungo cy’imyaka 22 ku byaha akurikiranyweho birimo n’ibyo kwangisha rubanda ubutegetsi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Werurwe 2016, ni bwo urubanza rumaze iminsi, rwongeye gusubukurwa, Col Byabagamba yiregura ku byaha bine ashinjwa.

Col Byabagamba akomeje kwisobanura ku byaha ashinjwa.
Col Byabagamba akomeje kwisobanura ku byaha ashinjwa.

Ku cyaha cya mbere kijyanye no kwamamaza ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15.

Ku cyaha cya kabiri cyo gusebya Leta kandi ari umuyobozi, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka itanu, n’ihazabu ya miliyoni 5Frw.

Ku cyaha cya gatatu cyo guhisha nkana ibimenyetso byagombaga gufasha kugenza icyaha, ubushinjacya bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’ imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2Frw.

Ku cyaha cya kane cyo gusuzugura ibendera ry’ igihugu, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1Frw.

Ubushinjacyaha buteranyije ibyo bihano byose bwasabiye Col Tom Byabagamba, bwasanze akwiye guhanishwa igifungo cy’ imyaka 22 n’ ihazabu y’ amafaranga y’u Rwanda miliyoni umunani.

Rtd. Brig Gen Frank Rusagara na we ureganwa na Col Byabagamba, ashinjwa ibyaha; bibiri bya mbere bisa n’ibya col Tom Byabagamba n’ icyaha cya gatatu cyo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko.

Ku cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha agamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’ imyaka 15.

Ku cyaha cyo gusebya Leta kandi ari umuyobozi, yasabiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5Frw.

Ku cyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’umyaka umwe.

Ubushinjacyaha buteranyije ibyo bihano, bwasabiye Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara guhanishwa igifungo cy’imyaka 22 ndetse n’ ihazabu ya miliyoni 8Frw.

Rtd. Sgt. Kabayiza Francois wari umushoferi wa Brig Gen (Rtd ) Frank Rusagara, aregwa kuba yarasigaranye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa pisitore zari iza Brig Gen Rusagara, akazijyana kuzihisha kwa Col Byabagamba amaze kumenya ko Rusagara yafunzwe; na we yasabiwe ibihano n’ubushinjacyaha.

Ku cyaha cyo gutunga izo mbunda atabyemerewe n’amategeko, Rtd. Sgt. Kabayiza yasabiwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 3Frw.

Ku cyaha cyo guhisha ibimenyetso (izo mbunda) byagombaga gufasha mu iperereza, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 2Frw.

Ubushinjacyaha buteranyije ibihano bwasabiye Sgt (Rtd) Kabayiza, bwamusabiye igifungo cy’imyaka itandatu, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5Frw.

Abaregwa bakomeje kugaragariza urukiko ko batemeranya n’ibyo bashinjwa, barusaba ko ubuhamya batanzweho bubashinja bwateshwa agaciro kuko ngo bwuzuyemo ibinyoma.

Abaregwa banasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi bwarwo rukabahanaguraho ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimana yonyine irimwijuru izaca urubanza rutabera kuko mwisi agahinda kazaturitsa Imitima yabenshi ariko ururu rubanza rwabago ahari wenda batannye ntibakwiye gucibwa urwapirato hakabaye kuzirikana ibigwi bagezeho mugihe barikumuheto bityo hakabaho kudohora ariko umushinja cyaha iyo we akoze ikosa buriya yitwa uwande ????muritonde !!!!!babakubite akanyamfu ariko bagaruke mumiryango yabo kaba aragahinda kuba warakoreye igihugu imyaka mirongo itatu ukamara indi 22 urimbata yigihome

Rugamba yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka