Col Tom Byabagamba yakatiwe imyaka 21 ahita ajurira

Mu isomwa ry’urubanza Col Tom Byabagamba na bagenzi be bari bakurikiranywemo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, Col Tom Byabagamba yakatiwe imyaka 21, anamburwa impeta za Gisirikare.

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa kane tariki 31 werurwe 2016, rwaberaga mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare i Kanombe, aho rukimara gusomwa abaregwa uko ari batatu bahise bajuririra icyemezo urukiko rwabafatiye.

Byabagamba wamubwe ipeti yahise ajurira ku gihano yakatiwe.
Byabagamba wamubwe ipeti yahise ajurira ku gihano yakatiwe.

Rtd Brig Gen Frank Rusagara wareganwaga na Col Tom Byabagamba, nyuma yo gutangarizwa n’urukiko ko ibyaha bitatu ubushinjacyaha bwamureze bimuhama, nawe yakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

Rtd Sgt Kabayiza Francois nawe nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyo gutunga imbunda ku buryo butemewe n’amategeko, agahamwa n’icyaha cyo guhisha ibimenyetso byashoboraga kwifashishwa mu kugenza icyaha, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Inteko yababuranishije.
Inteko yababuranishije.

Col Tom Byabagamba, na Rtd Brig Gen Frank Rusagara ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka 22 n’ ihazabu y’amafaranga miliyoni umunani, Rtd Sgt Kabayiza Francois we ubushinjacyaha bukaba bwari bwamusabuiye igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu.

Col Tom Byanagamba yahamijwe ibyaha bine birimo, gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, agamije kurwangisha ubutegetsi buriho, ibyo bikaba bikoze icyaha cyo kugerageza guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.

Uru rubanza rwari rwitabiriye n'ishuti n'abavandimwe b'abaregwa.
Uru rubanza rwari rwitabiriye n’ishuti n’abavandimwe b’abaregwa.

Yanahamijwe kandi icyaha cyo gusebya Leta ari umuyobozi, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.

(Rtd) Brig Gen Frank Rusagara we yahamijwe ibyaha bitatu birimo, yahamijwe ibyaha bine birimo, gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, agamije kurwangisha ubutegetsi buriho, gusebya Leta kandi ari umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rtd Sgt Francois Kabayiza yagizwe umwere ku kuba icyitso cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ahamywa guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IKINAMICYO IKINAMICYO URUNANA CYABATEGURIYE URUBAZA RWA COL TOM

KALISA yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

nibajurire niba barengana Imana izabarenganura kabisa

alphonse yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka