Barakifuza kuzanirwa Mugesera ngo abasabe imbabazi

Abaturage bo mu Murenge wa Kabaya muri Nyabihu, bavuga ko bakeneye ko Leon Mugesera aza kubasaba imbabazi kubera igihemu yabashyizeho.

Ku rwibutso rwa kabaya ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Akarere ka Ngororero.

Depite Ngabo Amiel (wa kabiri i bumoso) yifatanyije n'abanyakabaya abasaba kugirira icyizere inkiko.
Depite Ngabo Amiel (wa kabiri i bumoso) yifatanyije n’abanyakabaya abasaba kugirira icyizere inkiko.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abakurikriye ijambo Mugesera yahavugiye, bavuze ko ari ryo ryatangije ubwicanyi, akaba akwiye kubasaba imbabazi, nk’uko uwitwa Uwiragiye Jean Claude yabitangaje.

Yagize ati Ni byo koko hari ibyakozwe mu kumucira urubanza ariko azanywe hano akadusaba imbabazi byadufasha kuruhuka no kwiyunga.

Uyu mugabo w’imyaka 47, atanga ubuhamya avuga amazina ya bamwe mu Batutsi bishwe nyuma y’ijambo Mugesera yavugiye ku kabaya mu 1992. Ibi ni nabyo ashingiraho avuga ko Leon Mugesera aje aho yarivugiye byafasha inkiko n’abaturage.

Bifuza ko mugesera abasaba imbabazi.
Bifuza ko mugesera abasaba imbabazi.

Ntakirutimana Evariste, perezida wa IBUKA mu Murenge wa Kabaya, avuga ko bababazwa n’uko bumva Mugesera ahakana ibyo ashinjwa.

Ati Niwe ufite urufunguzo rw’ubwicanyi bwakorewe abantu bacu. Biratubabaza iyo twumva ku maradiyo ahakana ibyo yakoze byose, ku buryo azanywe aha twabimwibutsa.

Depite Ngabo Amaiel, yavuze ko nubwo ibyo abaturage basaba bifite ishingiro, ariko bitakoroha kuko Mugesera arimo gukurikiranwa n’urukiko ku rwego rw’Igihugu.

Bakoze urugendo rwo kwibuka.
Bakoze urugendo rwo kwibuka.

Ati Inkiko zimuburanisha ziri ku rwego rw’igihugu ku mahame mpuzamahanga ku buryo byasaba ibintu byinshi ngo azanwe aha.

Ijambo yavuze riri mubyo akurikiranweho yaribwiraga abanyarwanda bose bakaba bagomba no gukurikirana urubanza rwe bose. Leta yorohereza abatangabuhamya aho bakenewe muri urwo rubanza ku buryo ntwawe ukwiye kugira impungenge.

Mu Murenge wa Kabaya n’imirenge iwukikije bavuga ko amabwiriza yatanzwe na Leon Mugesera ari yo yazamuye ubukana bw’urwango akirivuga Abatutsi batangira kwicwa.

Ku rwibutso rwa kabaya hashyinguwe imibiri 245, y’Abatutsi barimo abishwe mu 1992 nyuma y’iryo jambo rya Leon Mugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru wayigorora Kabaya Ntabwo iba Nyabihu ahubwo iba Ngororero!

maumau yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka