Amaze imyaka 4 isaga akiburana amadolari 6000 yaburiye muri Fina Bank

Nyabushanja Bucyana Augustin ufite imyaka irenga 70 arasaba inzego zibifite mu nshingano kumurenganura akagarurirwa amadolari 6000 yaburiye muri Fina Bank ya Rubavu ubwo yayabitsaga kuri konti ye taliki ya 24/6/2009 ngo ajye kuyafatira muri Uganda yahagera agasanga amafaranga yarafashwe n’undi muntu wiyitiriye amazina rye.

Nyabushanja Bucyana wabikije amafaranga agahabwa ijambo ry’ibanga azakoresha abikuza avuga ko ageze mu gihugu cya Uganda yasanze undi muntu ufite amazina nk’aye yarangije kuyatwara akoresheje iryo jambo ry’ibanga ryari rizwi nawe.

Uyu musaza ngo yafashijwe n’umukozi wa Fina Bank i Rubavu witwa Jean Philippe Manzi Gakuba hamwe na Oliver Onanda ukorera Fina Bank ya Uganda wahise yegura ku mirimo ikibazo kikiboneka.

Nyamushanja wabitse amafaranga muri Fina Bank.
Nyamushanja wabitse amafaranga muri Fina Bank.

Mu myaka ine ishize Nyamushanja avuga ko yasiragiye mu nzira ashaka uburyo yabona amafaranga ye ariko amaso ahera mu kirere kugeza aho yegereye urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge taliki 30/11/2011 agatsinda Fina Bank y’u Rwanda igasabwa gutanga amafaranga sagaho gato miliyoni eshanu harimo ibihumbi 6 by’amadolari n’indishyi z’akababaro.

Nyamushanja avuga ko aya mafaranga yatsindiye atayahawe kuko Fina Bank yahise ijuririra urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Kigali rwasabye kugaragaza amakosa yakozwe na Fina Bank y’u Rwanda kugira ishobore kwishyura aya amafaranga no gutanga indishyi yaciwe.

Muri uru rubanza rw’ubujurire, Fina Bank yatsinze Nyamushanja kuko banki yagaragaje ko yohereje amafaranga akagera muri Uganda kandi ariho yaburiye. Umusaza Nyamushanja we avuga ko yatsinzwe kubera ko yatereranywe n’umuburanira.

Urupapuro rwemeza ko Nyamushanja yashyize amafaranga muri Fina Bank.
Urupapuro rwemeza ko Nyamushanja yashyize amafaranga muri Fina Bank.

Uku gutsindwa kuri we avuga ko ari akarengane cyane ko avuga ko Fina Bank ari imwe kandi amafaranga yaburiye muri iyi banki agatwarwa n’undi muntu utari we kuko we afite urupapuro rw’inzira rujya mu mahanga rwo mu gihugu cya DRC ariko uwayatwaye akaba ari Umugande uretse ko bahuriye ku mazina, ikindi ngo kuba banki yarashoboye gutanga ijambo ry’ibanga asanga agomba gusubizwa ibye.

Fina Bank ya Uganda ntihakana ko amafaranga atabagezeho ariko ngo uwayatwaye ntibashoboye kubona umwirondoro we kuburyo yakurikiranwa uretse kugaragaza icyangombwa cy’inzira.

Nyamushanja avuga ko Fina Bank yamurereze kugira ngo atagaruza ibye mu gihe nk’umukiriya wayo yagombye kumufasha kuko amafaranga yayihaye atashoboye kuyabona.

Nyamushanja w'Umugande wabikuje amafaranga.
Nyamushanja w’Umugande wabikuje amafaranga.

Zimwe mu mbogamizi Nyamushanja avuga nuko amafaranga ye yaburiwe irengero anyuze muri Banki yagombye kuyagaruza ikoresheje umwirondoro w’uwayatwaye utaritaweho ubwo yatwaraga aya mafaranga, ikindi asaba inzego zibishinzwe ni guca akarengane zimufasha kubona amafaranga yaburiye muri Fina Bank.

Iki kibazo cyagejejwe ku muvunyi taliki 20/12/2012 mu mwaka urenga ntikirasubizwa, ahubwo ngo yabwiwe ko hari izindi manza nyinshi agomba gutegereza akibaza nk’umusaza igihe azabonera ibye byagombye kumushajisha cyane ko ngo aya mafaranga yari agiye kuyagura imodoka yagombaga kumwinjiriza agashobora kwitunga mu zabukuru.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 9 )

shame on finabank, kweli mukerekana nuwabikuje ama franga muranabyemera ko atari we wayabikuje mwarangiza mukamwima utwe? ariko se izo nkiko zo zica imanza zite, jye mubwire. sha na ducye nacishagamo ngiye kudukuramo nubwo nizindi atari shyashya ariko ino yo isigaye ifite udukoryo twinshi kabisa

karimwabo yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

shame on finabank, kweli mukerekana nuwabikuje ama franga muranabyemera ko atari we wayabikuje mwarangiza mukamwima utwe? ariko se izo nkiko zo zica imanza zite, jye mubwire. sha na ducye nacishagamo ngiye kudukuramo nubwo nizindi atari shyashya ariko ino yo isigaye ifite udukoryo twinshi kabisa

karimwabo yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

jye ndumva ibi aribyokwitondera. umuntu kubitsa amafaranga murwanda hakaboneka undi ufite ayo mazina UGANDA, hashobora kubawo ubutekamutwe ari kuruhande rwumuclient cg nubuhemu kuruhande rwumukozi wa bank. rero kumenya ukuri kwikikibazo biragoye.

RWARWA yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

Biteye agahinda ibibera iwacu !!!ariko se koko mwabonye banki itanga cash z umuntu ikaziha utari nyirazo barangiza ngo niyimyire asige inkingi ?Iyi banki igomba kwishyura uyu musaza kuko ni bo bayibye nta Fina bank ikorera mu Rwanda nta n ikorera Uganda ni zimwe nibishyure bareke gukoza isoni igihugu kdi na bo batiretse!!!!!!mbega ibibera iwacu!!!ni agahomerabunwa !!!ngo uwo urega ni we uregera!!!!

kananura yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

niba aruko fina bank ikora ejo ndavamo kabisa nanjye batazatuma ayanjye abura ahubwo muraakoze kuduha ayo makuru ntago nzongera guhemberwayo

karisa yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

mbega mbega, ubujura burakabije peee,kubona bank nzima aliyo yiba umukiriya wayo,kuba bank yemera ko yakiriye ayo mafaranga nyuma ikayaha undi muntu utali nyirayo ngo ni uko bahuje amazina,ni amakosa yabo kuko hali byinshi bagomba gusuzuma, nka carte de bank+carte d’identité+preuve de dépot.Kubona itesha umutwe umusaza ugeze muri iriya myaka,nta soni igira,koko hejuru y’utwe. ni ikosa ryayo yagombye guha umusaza amadorali ye,igakurikirana uliya yayahaye atarayagombaga,yamubura ikihombera.Biriya ni ugutakaza ikizere abakiriya bayigiriraga.

alias yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Njye ndumva uyu musaza akwiye kurihwa vuba bitaba ibyo iyo Bank igakurwaho ikizere; kuko Process za Bank zirazwi niba hari Identification y’uwabikije na Photo ye, akaba atari we wabikuje kandi akoresheje amazina y’uwabikije ndumva ari urucabana uru rubanza ahubwo hari ubufatanyacyaha hagati y’uwabikuje na Bank yabikiye uyu musaza Rwose birakabijeeeee

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Hum! Ngo ikibazo yakigejeje ku Muvunyi, uru rwego twari twizeye ko ruzadufasha ariko njye namaze kurukuraho icyo kizere. Abo rurenganura ni abaturage bafite ibibazo hagati yabo. Iyo urenganyijwe n’urwego uru n’uru rukomeye rwaba urwa Leta cyangwa urwigenga ikibazo ruracyirengagiza ukandika ntirugusubize wajya kubaza rukakurindagiza.

Ihangane yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

ariko ndibaza, nka manager wa fina bank,na capital iriya bnk ifite, ubu yabuze 6000$ , nta historic se bagira, biteye isoni nukuri, ibyo nuguta ikizere no kwitesha icyubahiro , imyaka ine? birakabije pe! ikigaragara ni kakarangare gasanzwe mu bigo bigiye bitandukanye. ubu muzumva ryako serice well delivered , ariko inyungu iri priceless? uziko kuri miliyari usanga ba DG baba bafite gufata 6000$ akayamuha umukiliya akishim ubundi agasigara we yiyishyura muri bank ayobora. umukiliya arahenda.

mark yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka