Abasirikare bibye mu karere ka Nyagatare bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert na Caporal Ngabonziza Ramazan gufungwa burundu no gusubiza amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 641 bafatanwe nyuma yo kwiba kwa Munsasire Celestin utuye mu gasantere ka Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012.

Urubanza rwo kuburanisha abo basirikare rwabereye mu kagari ka Gihengeri, umurenge wa Muko mu Karere ka Nyagatare, tariki 06/03/2012.

Umugore wibwe, Nikombabonye, asubiza ibibazo by'abacamanza
Umugore wibwe, Nikombabonye, asubiza ibibazo by’abacamanza

Ibyaha aba basirikare uko ari babiri babikoranye na mugenzi wabo nyakwigendera Staff Sgt Gatete Ildephone bakoranaga mu karere ka Gicumbi ari na ho bateye i Gihengeri baturutse ariko we aza gupfa ubwo bashakaga kwica umugore wa Munsasire, Rose Nikombabonye, barwanira amafaranga bamurasa isasu mu kaboko rirahinguranya rifata Staff Sgt Gatete.

Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert yabwiye urukiko ko gucura umugambi wo kujya kwiba babitewe no kuba bari baherutse kuva Darfur muri Sudani udufaranga bakuyeyo bagahura n’abatubuzi bakaduhindura ibipapuro bagasanga nta kundi babaho.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Me Theoneste Mvuyekure bwari bwasabiye abaregwa igihano cyo gufungwa burundu no kwishyura amafaranga miliyoni 28 bashinjwaga ko bibye kuko batesheje agaciro igihugu ndetse n’inzego z’umutekano.

Aba basirikari ngo baje kwiba bigize ba maneko bavuga ko baje gusaka intwaro zazanywe muri urwo rugo n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo akaza guhunga igihugu General Emmanuel Habyarimana.

Nubwo abaregwa bemeraga ibyaha bakanabisabira imbabazi, ntibavugaga rumwe na Rose Nikombabonye wavugaga ko bamwibye amafaranga miliyoni 28 ariko bo bakavuga ko batwaye miliyoni enye n’ibihumbi 605.

Ubujura bukimara kuba kwa Nikombabonye bari batangaje ko bibwe amafaranga miliyoni 23. Ubwo bafatwaga tariki 29/02/ 2012 ngo babasanganye amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 641ariko mu rubanza bavugaga ko hibwe miliyoni 28.

Nyuma yo kwerekana ivalisi yarimo ayo mafaranga, urukiko rwashidikanyije ko amafaranga miliyoni 28 Nikombabonye avuga ko bamwibye yakwirwamo maze urukiko rusaba ko abo basirikare basubiza ayo bafatanywe maze abashaka kuregera indishyi bakazajya mu nkiko zibifitiye ububasha.

Umucamanza yitegereza ivalisi yari irimo amafaranga yibwe. urukiko ntirwabashije kwemeza ko miliyoni 28 zakwirwamo
Umucamanza yitegereza ivalisi yari irimo amafaranga yibwe. urukiko ntirwabashije kwemeza ko miliyoni 28 zakwirwamo

Urukiko rumaze kuburanisha uru rubanza, Perezida w’urukiko Captain Charles Sumayi yabwiye imbaga y’abaturage n’abasirikare bari baje gukurikirana urwo rubanza kimwe n’ababuranaga ko urubanza ruza gusomwa nyuma y’amasaha abiri.

Urubanza rwasomwe ahagana mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba maze abacamanza banzura ko Sgt/major Nziransanabo na Caporal Ngabonziza Ramazan ibyaha bibahama rubahanisha gufungwa burundu no gusubiza amafaranga bafatanywe (4.641.000) no gutanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 7950 batayatanga agakurwa mu mitungo yabo.

Imbaga y'abaturage n'abasirikare bari baje kumva urubanza
Imbaga y’abaturage n’abasirikare bari baje kumva urubanza

Umushinjacyaha muri uru rubanza aganira n’abanyamakuru yavuze ko yishimiye cyane imikirize y’urubanza kandi ko nta mpungenge atewe no kuba abaregwaga baburanye kandi bagakatirwa igihano gisumba ibindi mu mategeko y’u Rwanda mu gihe nta mwunganizi mu mategeko bari bafite. Ati “Birahagije kuba bo biyemereye kwiburanira.”

Abaturage bavuze ko bishimiye ko uru rubanza rwaburanishirijwe iwabo aho ibyaha byakorewe banavuga ko byerekana uburyo ubuyobozi bubatekerezaho.

Abaturage ariko bongeye kugaruka ku kibazo cyo kutagira ibikorwa remezo n’amabanki iwabo ndetse no kuba ubuyobozi bubari kure bagakeka ko aricyo gitera ubujura bwa bene ako kageni.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko rubanda bashishwa nabi.Abantu bari bavuye DRFUR koko.Bararyohewe baba nka cya gisiga......Uwo wibwe nawe ajye areka gukabya.28,000,000 yari abitse murugo we yayakuyehe?Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu utekereza muri iki gihe tugezemo yabika amafr angana kuriya murugo.Hehe se?Muki se?Gute se?hababaje umuryango w’icyo gisambo cya gatatu cyitabye Imana.

Murekatete Claire yanditse ku itariki ya: 7-03-2012  →  Musubize

Ni byiza ko abajura bafashwe bagakurikirwanwa n’inkiko bagakanirwa urubakwiye. Ariko hagati aho umuntu yakwibaza uko nyiri gukorerwa icyaha yakiriye imikirize/imyanzuro y’urubanza. Byari no kuba byiza kurushaho iyo uyu munyamakuru atubwira urutonde rw’ibyaha byahamye abaregwa. Ese byitwa ubujura bukoresheje intwaro? Ni byiza ko abanyamakuru muduha amakuru yuzuye aho kudusiga twibaza ibindi bibazo mutasubije mu nkuru mutugezaho. Murakoze

ndabaza yanditse ku itariki ya: 7-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka