Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira 2015, mu kagari ka Yaramba umurenge wa Nyankenke ruburanishwa n’urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gicumbi. Urubanza rutangira basomerwa ibyaha bakurikiranyweho uko ari batandatu.

Perezida w’urukiko Mutabazi Allison, yabagaragarije uburemere bw’icyaha bakoze cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gusenya inzu y’umuturage byombi bikaba bibahama uko ari batanu.
Perezida w’urukiko Mutabazi Allison yakomeje asobanura ko impamvu ababuranaga uko ari batandatu harimo abemera ibyaha bagasaba imbabazi. Ariko urukiko rwemeje ko kuba bemeye icyaha ntibasobanurire ubucamanza uko bagikoze ibyo ari bimwe mu byatumye batagabanirizwa igihano.

Nk’uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwamutanze kuri Twizerimana wahakanaga uruhare muri ubu bugizi bwa nabi urukiko rwamugize umwere, ku mpamvu z’uko akomeza gufungwa nk’uko amategeko abiteganya.
Abakatiwe gufungwa imyaka itandatu harimo Nizeyimana Peter, Maisha jean, Uwimana Emmanuel Arinaitwe Jean Paul , Habyarimana Evariste bose uko ari batanu nibo bahamwe n’icyaha.
Aba bakatiwe urukiko rwababajije niba ntawe ujurira icyemezo cy’urikiko bavuze ko ntawe maze bose bashyira umukono ku myanzuro y’urukiko.
Karamage Jean Bosco wasenyewe inzu yishimiye imikirize y’urubanza ndetse yizeza inzego z’umutekano gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru kubinjiza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Uyu mugabo wasenyewe inzu kandi yishimiye n’ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru bigatuma ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bumusanira inzuaho bwamuhaye isakaro ry’amabati n’amategura.
Yashimye ubutabera bw’u Rwanda ko ari ubutabera butabera kandi ko bwamufashije mu kibazo yahuye nacyo akaba yizera ko abandi barembetsi bateganya gukora ibikorwa by’urugomo bazabihagarika bitewe n’ibihano bihawe bagenzi babo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|