Abareganwa n’uwari Mayor wa Karongi baravuga ko ntaho ahuriye n’ibyo baregwa

Kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwatangiye kuburanisha urubanza rw’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, n’abandi batatu bareganwa bari abakozi mu Kigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA).

Aba bose baburanaga ifunga n’ifungura ry’agateganyo maze abari abakozi ba MUSA bemera ibyaha banabisabira imbabazi ndetse banagaragariza urukiko ko ibyo baregwa batabitumwe n’uwari umuyobozi w’akarere.

Muri uru rubanza rwatangiye mu masaa tanu z’amanywa rukarangira mu masaa kumi z’amanywa, abunganira ababurana babanje kuburana bavuga ko abaregwa bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bafashwe bazira ibyavuye mu isuzuma ry’ikoreshwa ry’umutungo w’Ikigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza n’imicungire yacyo ariko ngo bikaba bigaragara ko abarikoze batari babifitiye uburenganzira.

Iri suzuma ryakozwe na Komisiyo yashyizweho n’Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba kandi Itegeko rigena imicungire y’Ubwisungane mu Kwivuza n’Imikoreshereze y’Umutungo w’icyo kigo risobanura uko icyo kigo n’umutungo wacyo bicungwa.

Umwunganizi wa Kayumba avuga ko muri iri tegeko mu ngingo ya 17 basobanura neza ko imicungire ya buri munsi ya MUSA ishinzwe umuyobozi w’iki kigo ushyirwaho n’iteka rya Ministeri ufite iubuzima mu nshingano ze agahembwa kandi n’icyo kigo.

Muri iri tegeko kandi mu ngingo ya 20 ngo hagaragara ko raporo za MUSA ku rwego rw’akarere zikorwa n’umuyobozi w’iki kigo ku karere kandi nabwo ziturutse muri sections za MUSA hasi.

Akurikije ibi akaba asanga ntaho Kayumba yagombye guhurira n’ibyo ashinjwa kandi ko kuba yaba yarasinye ibarwa yohereza na raporo yakozwe n’inzego zibifitiye ububasha nta kibazo kirimo cyane ko ngo nta n’ubushobozi yari afite bwo kuzivuguruza.

Nyuma yo kumva icyo abunganira abaregwa basaba, urukiko rwavuze ko mu myanzuro yarwo ruzita ku byo babivuzeho ariko bitatuma badasuzuma niba hari aho bahuriye n’ibyaha baregwa bityo urubanza rukaba rugomba gukomeza baburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Kayumba Bernard areganwa na Turatimana Philippe, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwisungane mu Kwivuza mu Karere ka Karongi, Gashema Innocent, Umucungamutungo wa MUSA kuri Kigo Nderabuzima cya Gatare na Muvunyi wari ushinzwe MUSA ku Mubuga.

Kayumba na Philippe bashinjwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kwandika inyandiko zirimo ibinyoma, Ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma n’ubufatanyacyaha mu kurigisa umutungo wa Leta naho Gashema na Muvunyi bo bakaregwa ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko zikubiyemo ibinyoma ndetse no kurigisa umutungo wa Leta.

Mu gihe aba bakozi ba MUSA bo bemera icyaha cyo kwandika no gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma bakanagisabira imbabazi, Kayumba Bernard we ibyaha byose ashinjya yabihakanye.

Kayumba Bernard wayoboraga akarere ka Karongi.
Kayumba Bernard wayoboraga akarere ka Karongi.

Mu kwisobanura Umwunganizi mu mategeko wa Kayumba yagaragaje ko MUSA ifite ubuzima gatozi bityo Kayumba akaba ntaho ahuriye n’ibivugwa mu byaha byakozwe muri icyo kigo kuko kigenga kandi mu mategeko akaba nta na hamwe yahererwaga uburenganzira n’itegeko mu kwinjira mu by’imicungire ya MUSA.

Ashingiye kuri ibi no kuba abakoze icyaha bakiyemerera bakaba nta n’aho bavuga ko Kayumba yabatumye asanga umukiliya we agomba gufungurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Ku kijyanye n’amafaranga ya MUSA ari mu byo bashinja harimo amafaranga agera kuri miliyoni umunani bashinja Kayumba Bernard bashingiye ku ibaruwa yandikiye Minisanté agaha kopi MINALOC na Perezida wa Njyanama y’Akarere avuga ko MUSA Karongi yagize ubwisungane 100% babikesheje ubukangurambaga bakoze mu bafatanyabikorwa bagatanga amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri.

Ibi ariko ngo siko bimeze kuko ngo baje gusanga ushinzwe ingengo y’imali mu Karere ka Karongi agaragaza ko amafaranga yageze kuri konti y’akarere aturutse mu bafatanyabikorwa mu gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ari miliyoni cumi n’ebyiri. Aha akaba ari ho ubushinjacyaha buhera buvuga ko izi miliyoni umunani zigomba kubazwa Kayumba Bernard.

Andi mafaranga ubushinjacyaha bushinja ababurana ni icyuho cya miliyoni 250 kiboneka iyo barebye umubare ungana n’100% by’abatanze umusanzu n’amafaranga yabonetse.

Cyakora abunganira ababurana bo basobanura ko ari ikibazo cyo gutekinika baharanira kugera ku 100% bityo kandi kuba babyemera mu cyaha cyo gucura no gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma bikaba byakagombye gushingirwaho batabarega icyaha cyo kunyereza umutungo ku bakiregwa ndetse n’abakiregwaho ubufatanyacyaha.

Ikindi cyumvikanye muri uru rubanza, ni uko aba bari bashinzwe MUSA ngo batekinikaga imibare y’ibyavuye mu misanzu ya MUSA babitegetswe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge bababwira ko ari amabwiriza aturutse ku karere kugira ngo bese umuhigo wa MUSA.

Cyakora uwunganira Kayumba abajije ibimenyetso bigaragaraza niba ayo mabwiriza yarabaga yatanzwe na Kayumba mu nyandiko mvugo zihari zose habura ibishinja Kayumba cyane ko kuvuga ko amabwiriza aturutse ku karere bitavuze ko yatanzwe n’umuyobozi w’akarere.

Ubushinjacyaha bwasabaga ko abaregwa bafungwa by’agateganyo mu rwego rwo kubarindira umutekano kuko ngo bahemukiye abaturage kuko babarekuye bashobora kubagirira nabi ndetse no kubera ko bamwe mu bashinjwaga hamwe batoretse bityo hakaba hari impungenge ko na bo batoroka.

Ariko ababurana bavuze ko gukomeza kubafunga ahubwo ari byo bibangamiye umutekano wabo n’uw’ingo zabo cyane ko n’ubundi mbere y’uko bafungwa bari bamaze ibyumweru bibiri bitaba ubugenzacyaha kandi bakaba batarigeza batoroka.
Urukiko rumaze kumva ubushinjacyaha n’ubwiregure bw’abaregwa, rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa mbere tariki 19 Mutarama 2014.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kayumba ararengana narekurwe kuko karongi ntizigera ibona umuyobozi nka kayumba. ibyo amaze gukorera igihugu n’umpumyi yabibona. mumurekure ntamananiza

MIlage yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

urukiko ruzakoreshe ubushishozi bwarwo maze rufate umwanzuo ku wambere kandi hatagize urengana kuko tuzi ko nubundi bakorera mu mucyo , amakosa yakozwe agirwa no kuyakosora

kayibanda yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ushaka kurya agasimba akita izina ashaka. Bwana kayumba tega agatwe bakurye.

Rubya yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ntekereza ibyo bavuga ubutabera bwacu bwiza buzabigaragaza ariko ntago umuntu ariwe wigira mwiza

alexis yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

amategeko niyo yonyine ashobora kwerekana kandi akanakemura impaka zaba mu rubanza uru nuru hagati y’abantu, akenshi bajya bavuga ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, niyo mpamvu rero koko amategeko naramuka asanze bwana Kayumba arengana, azarenganurwa ndetse akaba yanarekurwa maze uhamwe ni icyaha akaba ariwe ubihanirwa n’amategeko!

nkusi yanditse ku itariki ya: 16-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka