Abakozi batanu b’Intara y’Uburengerazuba bahamwe no kutubahiriza itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta

Abantu batanu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba Jabo Paul bategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 buri muntu, kubera guhamwa n’icyaha cy’uburangare no kwica itegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta.

Kuri uyu wa kabili tariki 04/12/2012, urukiko rw’ibanze rw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, rwategetse Jabo Paul, Bisengimana Denis (ushinzwe Imiyoborere Myiza), Mbabazi Jessica (Ushinzwe gahunda z’Intara), Nyamaswa Emmanuel (umuhuzabikorwa wa gahunda z’iterambere ry’uturere) na Nyiranteziryayo Donatila wahoze ari umucungamari w’Intara kwishyura ibihumbi 500 umwe umwe bitarenze iminsi 30.

Bisengimana Denis yatangarije Kigali Today ko batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, yongeraho ko agiye kubanza kubonana n’abandi bakareba uburyo bajurira.

Icyaha gishinjwa Jabo Paul na Bisengimana Denis ariko batemera, ni icyo guha umuntu akazi bitanyuze mu nzira y’ipiganwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

Urukiko rwahamije abandi bayobozi (bashinzwe gutanga amasoko) icyaha cyo kwica Itegeko No. 12/2007 ryo kuwa 27 Werurwe 2007 rigenga itangwa ry’amasoko ya leta rivuga ko ibigo bya Leta bigomba gutanga amasoko binyuze mu ipiganwa rusange kandi isoko rigahabwa uwatanze igiciro kiri hasi kurusha abandi.

Ubushinjacyaha bwabareze ko mu 2009, abaregwa bahaye isoko ikigo kitwa Glotech Company ku mafaranga 844.240FRW aho kuriha Business Technologies yari yatanze igiciro kiri hasi.

Urubanza rwasomwe hari uregwa umwe gusa (Bisengimana Denis), watangarije Kigali Today ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Jabo Paul ari mu kiruhuko (congé), abandi bo ntitwabashije kumenya impamvu batari bahari.

Ku gihano cy’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 buri muntu agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30, urukiko rwanabategetse kwishyura igarama ry’urubanza rihwanye n’amafaranga 6800 n’imisago.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntawamenya peeeeee

yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka