Abafungwa basaga 1000 bitwaye neza bagiye gufungurwa

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Ugushyingo 2011 yemeje urutonde rw’abafungwa bagera ku 1667 bemerewe gufungurwa by’agateganyo kubera ko bitwaye neza mu gihano bahawe.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Karugarama Tharcisse, yatangaje ko abazafungurwa abamaze gukatirwa n’inkiko ku rwego rwa nyuma. Yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe hisunzwe ingingo 237 y’amategako y’iburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Karugarama yasobanuye ko hazafungurwa abanyururu bitwaye neza mu gihano bahawe. Bagomba kuba bamaze ¼ cy’igihano bahawe cyangwa se barakatiwe burundu ariko bakaba bamaze byibuze imyaka 10.

Abazafungurwa ni abemejwe n’ubuyobozi bwa gereza n’ubushinjacyaha bakagezwa kuri minisitiri w’ubutabera. Minisitiri Karugarama yongeyeho ko ibi bigamije kugabanya ubucucike bw’abari muri za gereza ziri mu gihugu.

Yagize ati: “Gereza ntabwo ari ahantu ho kubika abantu; ni ahantu hagororerwa abantu. Ni ngombwa kureba abadashobora kugira icyo bahungabanyaho umuryango nyarwanda hanyuma bakarekurwa.”

Icyi cyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa kandi ntikireba abantu bahaniwe ibyaha bya Jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’iterabwoba, ibyaha byo gufata abana ku ngufu cyangwa kwangiza imyanya ndangabitsina, ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu cyangwa uw’ibindi bihugu, ibyaha byo kugambanira igihugu n’ibyaha by’ubutasi, n’ibindi byaha byose mpuzamahanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka