Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ngo bizafasha gukumira ibyaha

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC) ivuga ko kuvugurura igitabo cy’amategeko byari ngombwa kuko hari ibyaha bimwe bitabagamo, bityo ntibihanwe uko bikwiye mu gihe bikozwe.

Me Evode Uwizeyimana avuga ko kuvugurura igitabo cy'amategeko ahana kizafasha gukumira ibyaha.
Me Evode Uwizeyimana avuga ko kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana kizafasha gukumira ibyaha.

Mu bushakashatsi iyi komisiyo iherutse gushyira ahagaragara ku bijyanye n’uko abaturage babona amategeko abashyirirwaho, ngo bagaragaje ko hari ibihano bijenjetse bihabwa abakoze ibyaha, by’umwihariko mu nzego z’abunzi.

Me Evode Uwizeyimana, Umuyobozi Wungirije wa RLRC, avuga ko muri ubu bushakashatsi bwarakorewe mu turere 10 two hirya no hino mu gihugu, abaturage bagaragaje ko hari ibyaha bishyirwa mu bunzi, imikemukire yabyo ntibanyure.

Ati “Hari ibyaha byari biri mu bunzi nko gukubita, gukomeretsa ndetse no kwiba, wasangaga ibihano bidasobanutse ariko ubu mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko, ibi byaha byashyizwe mu bubasha bw’inkiko.”

Avuga kandi ko muri iki gitabo kikiri mu Nteko Ishinga Amategeko, hari ibindi bizavugururwa bijyanye n’ibihano bitandukanye byahabwaga abantu bahamwe n’icyaha kimwe.

Me Uwizeyimana ati “Hari aho umucamanza yabaga yemerewe gutanga igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’icumi ku cyaha runaka. Ibi bigatuma umuntu umwe amukatira imyaka ibiri, yaba anayimaze muri gereza agahita yitahira mu gihe undi bakoze icyaha kimwe yamukatiye imyaka icumi, bigateza urujijo.”

Yongeraho ko ubu bwinyagamburiro bugari bwari hagati y’igihano kiri hejuru n’ikiri hasi ku cyaha kimwe bwagabanyijwe cyane kuko ngo bwahaga umucamanza kuba yabogama bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo na ruswa yavugwaga muri uru rwego.

RLRC ivuga ko hari ibyaha bigenda bigaragara bitari biri mu gitabo cy’amategeko ahana nk’ibikorerwa kuri “Internet”, ibijyanye no gucuruza abantu n’iby’abangiza ibidukikije, bikaba bizongerwamo mu rwego rwo kubikumira.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe bwakorewe ku bantu 236 bo mu turere 10 two mu ntara zose z’u Rwanda, bukaba bwarerekanye ko 36% by’ababajijwe babona ko amategeko akoze ku buryo bukwiye, mu gihe 64% bo bavuga ko akoze mu buryo buringaniye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka